U Rwanda na Pakistan byasinyanye amasezerano yo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 24, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Pakistan basinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije korohereza abacuruzi n’abashoramari b’impande zombi mu bikorwa byabo no gukuraho imbogamzi zajyaga zigaragara mu buhahirane.

Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2026 mu nama yahuje abahagarariye inzego z’ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda na Pakistan.

Ayo masezerano ku ruhande rw’u Rwanda, yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Kajangwe Marie Antoine na ho Pakistin yo yasinywe na Ambasaderi wayo mu Rwanda, Naeem Khan.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda Kajangwe yavuze ko u Rwanda na Pakistan byiyemeje gushaka ahari amahirwe hari mu guteza imbere inzego zitandukanye.

Yagize ati: “Aya masezerano akubiyemo kongera ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, birimo gukorera mu Rwanda n’ibyo Pakistan yikorera aho amasosiyete y’ubucuruzi agakorana mu buryo buteza imbere inzego zacu.”

Yavuze ko mu nzego ayo masezerano azateza imbere harimo ikoranabungana, guteza imbere inganda zikora imyenda, ubuhinzi n’ibindi.

Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan yavuze ko u Rwanda n’igihugu cye bagomba gukorana nk’abasangiye inyungu aho guhangana.

Yagize ati: “ Pakistan ni igihugu gituwe n’abaturage basaga miliyoni 200, ni igihugu cyateje imbere inganda, ubuhinzi, imishinga rero ituraje ishinga mu Rwanda, icyambere no ugutimiza icyayi hano cyoherezo mu gihugu cyacu, turashaka ko kizajya kigerayo byihuse.

Rero ndasaba abashoramari bari hano mu Rwanda bo mu Pakistan kubigiramo uruhare rufatika. Ikindi tugamije gushoramo imari ni ikawa ubu ikunzwe n’abantu benshi muri Pakistan kandi iy’u Rwanda irakunzwe cyane, turayishaka ku bwinshi mu gihugu cyacu.”

Yavuze ko yizeye ko abacuruzi b’icyayi n’ikawa bo mu Rwanda bazabona aho bashora imari muri Pakistan mu buryo buboroheye aho hari abaguzi barenga miliyoni 50 b’ibyo bicuruzwa.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF,Twagirumukiza François yavuze ko ayo masezerano azafasha abacuruzi b’u Rwanda kwisanga ku isoko rya Pakistan kuko ubucuruzi bwari busanzweho hagati yabo ariko budashyigikirwa n’inzego z’ubuyobozi.

Yagize ati: “Nk’abacuruzi dusanganwe aho duhurira mu kwagura ishoramari ubu rero ni ahantu tubonye ngo dukomeze aho dusanganywe.”

Yunzemo ati: “Byari biri mu bucuruzi bake bahura bakaganira ariko bidashingiye ku mikoranire y’ibihugu. Hari abashoramari ba Pakistan bavuze ko bashaka gushora imari hano, ubwo turaza gufatanya kugira ngo badufashe kugera no mu bindi bice bya kiriya gihugu”.

Ubwo bufatanye bushya kandi buje mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushaka uko byahindura umubano wa dipolomasi umaze igihe ukaba umubano ufite ishingiro rikomeye mu bucuruzi n’ishoramari.

U Rwanda na Pakistan bifitanye umubano wa dipolomasi kuva mu 1962, mu gihe Pakistan ifite Ambasaderi i Kigali kuva mu 2021, na ho u Rwanda rukaba rwarafunguye ubutumwa bwarwo i Islamabad mu 2025.

U Rwanda na Pakistan basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi n’ishuramari
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Kajangwe Antoine Marie yavuze ko u Rwanda rwiteguye konggera ishoramari muri Pakistan
Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda Khan Naeem yavuze ko igihugu cye kigiye kugura icyayi n’ikawa by’u Rwanda ku bwinshi
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 24, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE