Uruganda rwa A1 Iron & Steel rwitezweho kugabanya ibyuma u Rwanda rutumiza mu mahanga

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 12, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko uruganda rwa A1 Iron & Steel Rwanda Ltd, rwatashywe ku mugaragaro mu Karere ka Musanze, ruzafasha u Rwanda kugabanya ibyuma rutumiza mu mahanga no gushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere inganda.

Yabigarutseho ku wa 11 Nzeri 2026, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa by’uru ruganda, avuga ko ari intambwe ikomeye mu cyerekezo cy’u Rwanda cyo guteza imbere inganda, kongera umusaruro no kubaka ubukungu bushobora guhangana ku masoko yo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu 2025 u Rwanda rwatumije mu mahanga ibicuruzwa by’ibyuma bifite agaciro k’arenga miliyoni 150 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 220,9 z’amafaranga y’u Rwanda), agaragaza ko ibyuma bizakomeza gukenerwa uko ibikorwa remezo, imijyi n’ubucuruzi bikomeza kwaguka.

Yavuze ko uruganda rwa A1 Iron & Steel ruzahindura ubwo buryo bwo gutumiza mu mahanga ibyuma, kuko ruzajya rutunganya amabuye aboneka mu Rwanda rukayabyazamo ibyuma byuzuye.

Ati: “Mu gutunganya amabuye y’ibyuma aboneka mu gihugu tukayabyazamo ibicuruzwa by’ibyuma hano mu Rwanda, uru ruganda ruzatuma tuzamuka mu ruhererekane nyongeragaciro kandi tukagumana byinshi mu byiza by’iterambere ry’ubukungu bwacu.”

Uruganda rwa A1 Iron & Steel Rwanda rwitezweho kuzajya rutunganya toni 250 000 z’ibyuma buri mwaka.

Dr. Nsengiyumva yasabye ubuyobozi bw’uru ruganda gukoresha ubushobozi bwarwo bwose, hagamijwe kongera umusaruro no gukora ibicuruzwa bishobora guhangana ku masoko yo mu Rwanda no mu karere.

Yavuze ko Leta izakomeza kurufasha mu bijyanye n’ibikorwa remezo, ingufu, ubumenyi n’ibijyanye n’amategeko, ariko na rwo rukaba rutegerejweho guhanga imirimo ku Banyarwanda, kubaha ubumenyi kwimakaza ikoranabuhanga no gukorana n’abatanga ibicuruzwa na serivisi bo mu gihugu.

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yafunguye ku mugaragaro uruganda rwa A1 Iron & Steel Rwanda rwitezweho kongera ibyuma bikenerwa ku masoko y’u Rwanda no hanze yarwo
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 12, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE