Musanze: Ibiyobyabwenge byatumaga twiyahura ku rugamba – Abahoze muri FDLR 

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 12, 2026
  • Hashize amasaha 7
Image

Abahoze mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu mitwe yitwaje intwaro yari igamije gutera u Rwanda, bavuga ko ibiyobyabwenge bajyaga banywa ari bimwe mu byatumaga bakora amakosa akomeye ku rugamba, bakarujyaho nta bwenge ari nko kwiyahura ndetse bamwe bakarasana.

Bavuga ko mu byo banywaga harimo inzoga z’inkorano zikaze, urumogi n’ibindi biyobyabwenge, bakemeza ko kubikoresha byabateraga kumva ko bafite imbaraga no kutagira ubwoba, ku buryo bamwe bajyaga ku rugamba batitaye ku ngaruka z’ibyo bakoraga.

Abo barwanyi bavuga ko bakimara gutahuka mu Rwanda bishimiye uburyo igihugu kirwanya ibiyobyabwenge, by’umwihariko ibicuruzwa n’ibinyobwa bitemewe bavuga ko bari baramenyereye mu mashyamba ya RDC.

Soldant Uwimana Mathias, ufite imyaka 20 wo mu Karere ka Kicukiro, ni umwe mu bahoze mu mitwe yitwaje intwaro, akaba yarabivugiye mu muhango wo gusoza icyiciro cya 77 cy’abahoze ari abasirikare bari bamaze igihe mu Kigo cya Mutobo gishinzwe kubasezerera no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Yagize ati: “Ibyuma byamaze abantu muri RDC. Ni byo twanywaga cyane mu gisirikare cya FDLR. Nta muntu wajyaga ku rugamba atanyoye ikiyobyabwenge. Ibi byatumaga natwe ubwacu turasana kubera ko nta bumuntu twagiraga. Hari n’ubwo baguhaga imyenda mishya ya gisirikare ukayigurisha kuri bagenzi bawe ukinywera icyuma.”

Uwimana avuga ko bageze mu Rwanda bakumva ko ibiyobyabwenge nk’ibyo bari bamenyereye byamaganwa kandi bitemewe, bakumva ko ari amahirwe yo gutangira ubuzima bushya.

Yagize ati: “Tugeze ino twarishimye twumvise ko babiciye mu Rwanda, kuko twari kuzaba abantu badafite icyo bimarira. Ibi bigaragaza igihugu gifite ubuyobozi bufite aho buganisha abaturage bacyo.”

Akomeza avuga ko mu binyobwa banywaga harimo kanyanga, amangurutsa n’izindi nzoga z’inkorano, hakiyongeraho urumogi.

Yagize ati: “Hari abajyaga ku rugamba bamaze kunywa ibiyobyabwenge, bakishora mu masasu, bakabarasa bagapfa. Ni yo mpamvu wumvaga ngo hapfuye abasirikare ba FDLR benshi. Bamwe bapfaga batari kurwana neza, ahubwo ibiyobyabwenge byabashoraga mu bikorwa by’ubwiyahuzi.”

Avuga ko hari n’abanywaga ibyo biyobyabwenge bakumva ko ntacyo bashobora gutinya, nyamara bikabashyira mu kaga gakomeye.

Nduhirabandi Abdou wo mu Karere ka Rubavu, na we wahoze akorana n’imitwe yitwaje intwaro, avuga ko mu nshingano ze harimo gutwara amasasu, imbunda n’ibindi bikoresho, ndetse rimwe na rimwe akajya kuneka aho ingabo zishobora gutera kugira ngo afashe abo bakoranaga kwirinda.

Avuga ko ibiyobyabwenge byari byarabaye igikoresho cyo kubafasha kwinjira mu bikorwa byo ku rugamba batitaye ku buzima bwabo.

Yagize ati: “Njye nanywaga kanyanga n’urumogi kugira ngo mbashe gushabuka. Sinatinyaga amasasu, ariko byaje kumviramo kugira ibibazo by’umuvuduko w’amaraso. Imitekerereze yanjye na yo ntabwo yari myiza.”

Akomeza agira ati: “Tekereza umuntu w’imyaka 66, ariko akishora imbere ku rugamba nta n’imbunda afite, uretse kugenda avuza induru. Imana ni yo yandinze.

Nanywaga n’izindi nzoga z’inkorano kandi zikaze. Aha ni ho mbona ubuyobozi bw’u Rwanda bubera bwiza, kuko buharanira kugira urubyiruko ruzima, kandi koko ni rwo Rwanda rw’ejo. Niyemeje kubirwanya no gutanga amakuru aho nabibona hose.”

Avuga ko gahunda yo kubasubiza mu buzima busanzwe yamufashije gutekereza ku ngaruka z’ubuzima bwe no guhindura imyumvire.

Yagize ati: “Iyo ntagera muri iki kigo cya Mutobo mba narapfuye, kuko nari ntangiye gufata ibintu ngatitira cyane. Ubu basanze ndwaye umuvuduko w’amaraso, kandi nzi ko gukoresha ibiyobyabwenge byinshi byagize uruhare mu kaga ubuzima bwanjye bwahuye na ko.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Jean Maurice Uwera, yashimye abatahuka bavuye mu mashyamba ya RDC, abasaba gukoresha amahirwe bahawe yo gusubira mu gihugu cyabo kugira ngo bagire uruhare mu kubaka u Rwanda.

Yagize ati: “Iyo mbarebye mpita ngira icyizere cyiza cy’u Rwanda rw’ejo hazaza kubera mwebwe, kuko muri amaboko u Rwanda rukeneye. Iyo mwemeye gutahuka mukava mu mashyamba ya RDC, ni icyizere kuri Guverinoma ibatekerezaho kandi ibategurira ejo hazaza heza.”

Yakomeje abasaba kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bishobora kubasubiza inyuma, ahubwo bagakoresha ubumenyi n’ubushobozi bafite mu iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati: “Mugeze mu gihugu cyanyu kibakunda kandi mwarabibonye ko cyabitayeho mu gihe mumaze hano. Ndabasaba gukanguka, mukirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bishobora kubasubiza inyuma. Muje mu gihugu kitarangwamo intambara; mushyire imbaraga zanyu hamwe mugamije kubaka u Rwanda, mufite ubuzima buzira ikiyobyabwenge.”

 Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro bagaragaza uko ibiyobyabwenge byagiraga uruhare mu myitwarire yabo mu gihe bari mu mashyamba. Kuba ubu batahuka bakabona gahunda zibafasha gusubira mu buzima busanzwe, bibaha amahirwe yo gutangira ubuzima bushya no kugira uruhare mu kubaka igihugu mu mahoro.

Nduhirabandi Abdou w’imyaka 66, avuga ko amaze igihe akoresha ibiyobyabwenge mu ishyamba
Soldant Uwimana Mathias avuga ko ibiyobyabwenge bakoreshaga byatumaga biyahura ku rugamba
Abahoze mu mashyamba ya RDC, bavuga ko bari barabaswe n’ibiyobyabwenge
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 12, 2026
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE