Musanze: Ahari amahoteli 2 yabaye 52, amagorofa asimbura inyubako nto

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 1, 2026
  • Hashize amasaha 9
Image

Mu myaka 21 ishize, Akarere ka Musanze kari mu Ntara y’Amajyaruguru kahinduye isura mu buryo bugaragara ku buryo umuntu uhaheruka muri iyo myaka ashobora kuhagera none, agatangazwa n’imiturirwa miremire yahazamuwe ivuye kuri 3 yahahoze, imihanda n’ibindi bikorwa remezo ndetse hoteli zikaba zaravuye kuri 2 zariho mu 2005, ziba 52 zifite inyenyeri.

Ni Umujyi wari ufite ibikorwa bike by’iterambere mu myaka irenga 20 ishize haba iby’amacumbi resitora n’ubucuruzi ariko uyu munsi uri kuzamurwamo inyubako ndende, amahoteli, amashuri makuru na za kaminuza n’inganda, ndetse ako karere kashyizwe mu rwego rw’imijyi yunganira Kigali mu mwaka wa 2013, ubwo hatangizwaga Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo kwihutisha iterambere no kurwanya ubukene, (EDPRS 2).

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice agaragaza ko muri iyo myaka Musanze yari yubatsemo amagorofa atarenze 3, hoteli ebyiri ari zo Muhabura n’Urumuri, ariko ubu ikaba ifite amahoteli 52 afite inyenyeri, hatabariwemo moteli, amacumbi na resitora, kandi ko iryo zamuka ritabaye iry’inyubako gusa ahubwo ryanajyanye n’impinduka z’umujyi wose mu iterambere.

Ati: ”Mbere twagiraga hoteli ebyiri gusa ari zo Muhabura n’Urumuri, ariko ubu dufite hoteli 52 zifite inyenyeri. Sinashyizemo moteli, amacumbi na resitora.”

Kaminuza 8 zubatswe i Musanze n’inganda zirenga 5

Guverineri Mugabowagahunde avuga ko Musanze itagarukira ku nyubako gusa ahubwo igenda igerwamo n’ibikorwa by’iterambere n’ishoramari bitandukanye n’amashuri ya za kaminuza aho ubu zimaze kuba 8, ndetse hakaba hari inganda zirenga 6 zikora neza zirimo; iza sima, imyenda, gutunganya ibyuma n’ibindi ziha akazi abarenga ibihumbi 7 ku munsi, mu gihe izindi 20 zahawe ibibanza kandi biteganyijwe ko zizatangira ibikorwa mu gihe kiri imbere.

Avuga ko ibyo bigaragaza ko uwo mujyi  wabaye ihuriro ry’uburezi, ubucuruzi n’akazi bishimangira ko n’amahirwe y’akazi arushaho kuhaboneka.

Agaragaza ko intego y’iterambere ry’inganda atari ugutanga akazi gusa, ahubwo hagamijwe  kongera umusaruro w’u Rwanda, kongera ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga no kugabanya ibyo Igihugu gitumiza hanze.

Mu myaka 5 ibirayi byavuye kuri toni 18 kuri hegitari bigera kuri 26

Ubuhinzi buracyafite umwanya ukomeye mu mibereho y’abaturage aho ibirayi ari  kimwe mu bihingwa by’ingenzi, kandi umusaruro wabyo wagiye uzamuka ndetse Guverineri Mugabowagahunde ashimangira ko mu myaka itanu ishize, umusaruro wavuye kuri toni 18 kuri hegitari ugera  hafi toni 26 kuri hegitari, ariko intego ikaba ari ukurenza toni 30.

Ati: “Intego ni ukujya hejuru ya toni 30, kandi bizashoboka nidukomeza gukoresha ikoranabuhanga mu gutubura imbuto.”

Izo mpinduka mu iterambere kandi zigera no ku baturage aho imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, (NISR) igaragaza ko hagati ya 2017-2024, ubukene bwavuye kuri 53.6% bugera kuri 21.98%, ubwisungane mu kwivuza bugera kuri 97% amashanyarazi agera kuri 72.9%, mu gihe igipimo cy’abazi gusoma no kwandika cyavuye  kuri 55% kigera kuri 79%.

Bamwe mu batuye muri ako Karere bavuga ko iterambere ribageraho uko bwije nuko bucyeye kandi baryungukiramo mu buryo bwose kandi batakigorwa no kujya gushaka ibintu mu yindi mijyi kuko bibari hafi.

Nyirahabimana Patricia uri mu kigero cy’imyaka hafi 65 utuye mu Murenge wa Kinigi avuga ko yiboneye n’amaso ye uburyo Musanze yagiye itera imbere, aho hashyizwemo kaburimbo zitarahozemo, amasoko ya kijyambere, amazi n’amashanyarazi bigashyirwa mu ngo, kandi nawe akaba atarasigaye inyuma kuko ibikorwa bijya bibera mu Karere abibonamo imirimo.

Ati: “Uwahabona ubu no mu myaka 20 ishize ntiyahamenya kuko hari icyaro cyane, ariko ubu hameze nk’i Kigali kandi iterambere ryaho nanjye ringirira akamaro kuko nzi ubukorikori iyo hagiye kuba Kwita Izina ingagi mbonamo akazi.”

Uwabega Beathe ucuruza ibirimo ibyo kurya  mu Murenge wa Muhoza,  avuga ko  mu gihe cy’imyaka ine amaze ahakorera iterambere rigenda ribasanga, ari nako abasura ako karere biyongera bigatuma babona ababagurira.

 Ati: “Aka ni Akarere gahoramo abaje mu mahugurwa, abagasura kandi uko baje ni ko bakenera ibyo kurya cyangwa bagahaha n’ibindi bintu bitandukanye bigatuma natwe ducuruza.”

Imibare ya NISR ya 2022, yavuye mu Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire yagaragaje ko Akarere ka Musanze ari ko gatuwe cyane mu Ntara y’Amajyaruguru aho gatuwe n’abangana na 476 522 barimo 234 258 bangana  na 49.2% batuye mu mujyi mu gihe abandi   242 264 bangana na 50,8%  batuye mu cyaro.

Iryo barura ryagaragaje ko Musanze ifite Imirenge 15 ku buso bwa kilometero kare 530.2.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu yo Kwihutisha Iterambere, (NST2, 2024-2029) ako karere kari kwibanda ku gukoresha no kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu buhinzi, ubukerarugendo, ibikorwa remezo n’ishoramari hagamijwe kuba ihuriro ry’ubukungu rihuza umusaruro w’abahinzi n’amasoko, rikurura abashoramari kandi rikongera amahirwe y’akazi mu rubyiruko.

Mu myaka 20 ishize Musanze yungutse hoteli 52 zifite inyenyeri
Iri ni isoko ry’imbuto ryo mu mujyi wa Musanze
Umujyi wa Musanze urimo amagorofa menshi kandi azamutsemo vuba vuba
  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 1, 2026
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE