Byinshi kuri Mukesha Josephine uyobora NIDA

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 1, 2026
  • Hashize amasaha 12
Image

Abayobozi mu nzego zitandukanye baba abo muri politiki cyangwa abakora mu bigo byigenga, usanga abantu bibaza byinshi ku buzima bwite bwabo byaba ibijyanye n’ibyo bakunda cyangwa bakora mu bihe byabo byo kwishima, kunezerwa cyangwa kuruhuka ndetse hakaba n’abibwira ko ahari nta mwanya wabyo babona.

Imvaho Nshya yaganiriye na Mukesha Josephine Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) imenya bimwe mu byo akunda bimushimisha ndetse akumva aguwe neza.

Mukesha avuga ko umuyobozi akunda kandi afatiraho icyitegererezo ari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda bitewe n’uburyo akurikirana buri kintu kugeza gitunganye.

Ati: “Umuyobozi mfatiraho urugero ni Perezida wacu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Nshima byinshi nk’Abanyarwanda tumureberaho ariko ku giti cyanjye nkunda uburyo ajya mu mizi ya buri kintu cyose, ku buryo ikintu gikorwa kikanononsorwa neza kugera ku musozo, akagikurikirana akamenya n’uko cyarangiye.”

Mukesha mu byo yagarutseho akunda harimo igitabo akunda, indirimbo n’umuhanzi ndetse n’ibyo akunda ku bijyanye n’ibimera.

 Yagize ati: “Nkunda ibitabo bitandukanye ariko ubungubu ndimo gusoma ikitwa ‘The Atimic Habit’, aho umwanditsi akwigisha kwimenya no kumenya aho ukora neza n’aho ukora nabi n’uburyo ushobora guhindura utuntu duto duto bikazarangira ugeze ku cyo ushaka kugeraho, twese turiyizi hari aho dufite imbaraga nkeya rero hahandi ushaka guhindura bisaba guhindura utuntu duto duto.”

Abajijwe mu ndabo urwo akunda uyu muyobozi yavuze ko akunda ibiti kurusha indabo ndetse ko iyo azibonye yumva anezerewe kandi aguwe neza. Ati: “Indabo? Nkunda ibiti kurusha indabyo sinzi ngira ngo ni ukubera ko zigira igihe kigufi kurusha ibiti, nkunda ibiti bifite amabara atandukanye. Nk’ubungubu ku muhanda uba ubona barateye ibiti, buri gihe uko mbibonye numva nishimye cyane.”

Akomeza avuga ko ku bijyanye n’umuziki yumva indirimbo zitandukanye ariko kandi akunda cyane indirimbo z’abahanzi nyarwanda cyane. Ati: “Numva indirimbo zitandukanye zaba izo mu mahanga cyangwa mu Rwanda ariko cyane cyane nkunda indirimbo z’Abanyarwanda. Mfite abana bageze mu kigero cyo kuzumva ngendana na bo. Mpereye ku muhanzi uherutse gukora igitaramo, indirimbo za King James zose ndazikunda.”

Mukesha Josephine yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA) mu 2017, yari asanzwe akora muri NIDA, aho yari amaze imyaka irenga umunani ari Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga (IT).

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 1, 2026
  • Hashize amasaha 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE