Ibitero by’u Burusiya byahitanye abantu 12 muri Ukraine

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 1, 2026
  • Hashize amasaha 15
Image

Ibitero by’indege y’u Burusiya byahitanye abantu 12, abandi benshi barakomereka muri Ukraine mu mujyi wa Kyiv no mu nkengero zawo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, nk’uko abayobozi babitangaje.

Byabaye ku munsi wa gatandatu wikurikiranya u Burusiya bugaba ibitero ku murwa mukuru wa Ukraine.

U Burusiya bwatangiye intambara yagutse muri Ukraine mu 2022, bukomeje kongera ibitero byo mu kirere mu gihe  intambara yo ku butaka isa nk’itakiri ku muvuduko uhambaye nk’uwo yatangiranye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha yavuze ko indege z’u Burusiya n’ibisasu bya misile bya ‘ballistic’ byibasiye ahatuwe n’abaturage ndetse n’ibikorwa remezo bya gari ya moshi, mu bitero bikomeye byabaye mu ijoro.

Yasabye ibihugu bishyigikiye Ukraine kongera igitutu cy’ubukungu ku Burusiya no kongera ibiganiro ku buryo umutungo w’u Burusiya wafatiriwe mu mahanga wakwifashishwa mu gutera inkunga ibikorwa by’intambara bya Ukraine.

Yabisabye kandi kuyishyigikira ikabona ibikoresho byo guhangana n’ibitero by’indege by’u Burusiya   kuko ibyo Ukraine ifite mu bubiko  bigiye gushira.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko mu minsi itanu ishize, indege nyinshi z’intambara zibasiye Kyiv n’utundi duce tuyikikije, zihitana abaturage ndetse zangiza inzu.

Umuyobozi w’ikigo cya Leta gishinzwe ibya gari ya moshi muri Ukraine, Ukrzaliznytsia, Oleksandr Pertsovskyi, yavuze ko ibitero bya misile za ‘ballistic’ z’u Burusiya byibasiye ububiko bwa gari ya moshi n’ibindi bikorwa remezo byayo  bigahitana abakozi batandatu.

Ni mu gihe mu mujyi wa Boryspil, uri hirya ya Kyiv, abantu bane bishwe abandi 13 bagakomereka, nyuma y’uko igitero kibasiye inyubako ituwemo n’abaturage nk’uko Guverineri Tymur Tkachenko yabitangaje kuri Telegram.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy, yavuze ko umuturage w’u Buhinde ari mu bishwe n’ibitero by’u Burusiya byagabwe muri Ukraine mu ijoro ryo ku wa 31 Kanama 2026.

Ibitero by’u Burusiya kandi byanibasiye umupaka uhuza Ukraine na Romania, Igihugu kiri mu muryango wo gutabarana wa NATO, akaba ari ahantu hakomeje kugaragara ibitero ku byambu n’amato, bigira ingaruka ku byoherezwa mu mahanga by’ibikomoka ku buhinzi bya Ukraine.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yavuze ko Moscow yibasiye ibikorwa remezo bya gisirikare n’iby’ingufu muri Kyiv mu ijoro, n’utundi duce dukikije uwo mujyi. Ukraine nayo yavuze ko yarashe ku Burusiya, yibasira ibikorwa remezo by’amavuta n’ibikoresho by’ubwikorezi mu rwego rwo kugabanya ubushobozi bwa Moscow bwo gukomeza intambara.

Abayobozi b’uturere tw’u Burusiya bavuze ko ibitero by’indege byateje inkongi mu gace k’icyambu cya Ust-Luga, kamwe mu duce tw’ingenzi u Burusiya bukoresha mu kohereza ibicuruzwa mu mahanga mu Majyaruguru y’iburengerazuba bw’Igihugu.

Ibyo bitero kandi byangije ibikorwa remezo bitari ibya gisirikare mu karere ka Samara, kamwe mu turere turimo inganda zikomeye zitunganya peteroli, ku ntera ya kilometero hafi 800 uvuye i Moscow.

Impande zombi zagiye zigirana ibiganiro by’amahoro byayobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko nta musaruro byatanze ndetse byaje guhagarara   muri uyu mwaka, nyuma y’uko Ukraine yanze gutanga ubutaka bwayo nkuko u Burusiya bwabusabaga.

Ibitero by’u Burusiya byahitanye abantu 12 muri Ukraine
  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 1, 2026
  • Hashize amasaha 15
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE