Igishoro cya mbere ni ubuzima- Minisitiri Dr. Utumatwishima yabwiye urubyiruko kwirinda ibyuma
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye urubyiruko kurinda ubuzima bwabo birinda inzoga n’ibiyobyabwenge, abibutsa ko kugira ubuzima bwiza ari kimwe mu bishoro by’ibanze bibafasha kubona no gukomeza imirimo.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Kanama 2026, ubwo yari yitabiriye Umuganda ngarukakwezi wabereye mu Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro.
Minisitiri Dr. Utumatwishima yavuze ko urubyiruko rukwiye kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, kuko bishobora kubangiriza ubuzima ndetse bikababera imbogamizi mu kubona imirimo.
Yagize ati: “Urubyiruko, uko tugenda tugabanya ibyo twanyoye bikadushiramo, tumenye ko ubuzima bwiza ari cyo gishoro mu kubona umurimo.”
Yakomeje avuga ko mu nshingano afite harimo gufatanya n’izindi nzego mu gushakira urubyiruko imirimo, ariko ko hari bamwe babura ayo mahirwe kubera ibibazo by’ubuzima bifitanye isano n’inzoga n’ibiyobyabwenge.
Ati: “Njyewe mu nshingano zanjye nshinzwe gufatanya n’abandi gushakira akazi urubyiruko, ariko ikibazo ngira nk’umuyobozi mukuru wa Polisi arambwira ngo arashaka abapolisi. Ikizamini cya mbere kibatsinda ni imiterere y’umubiri (physical fitness).”
Yatanze urugero ku rubyiruko rushaka kujya mu kazi k’inzego z’umutekano, avuga ko bamwe bananirwa ibizamini by’imyitozo ngororamubiri kubera kutagira ubuzima n’imbaraga bihagije.
Ati: “Bakubwira umwitozo wa pompage (push-up) 20, wagera ku ya gatanu ibyuma (inzoga) bigasohoka. Bakubwira kwiruka kilometero imwe ukagaruka aho watangiriye ukagira ngo uri nk’umusaza w’imyaka 70. Turabura akazi ka polisi, igisirikare n’utundi kubera nta buzima bwiza dufite.”
Minisitiri Dr. Utumatwishima kandi yavuze ko hari urubyiruko rufite ubuzima bwiza ariko rukagira imbogamizi zijyanye n’ubumenyi, aho bamwe bavuga ko barangije amashuri nyamara baragarukiye mu mashuri abanza cyangwa ayisumbuye.
Yasabye urubyiruko gukomeza kwiga no kongera ubumenyi kugira ngo rubashe guhangana n’ibisabwa ku isoko ry’umurimo.
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye Umuganda bavuze ko kuba babonye abayobozi bitabira iki gikorwa rusange kandi bakaganira na bo ari isomo ribereka ko Igihugu kibitayeho kandi gishaka ko bagira uruhare mu iterambere ryacyo.
Kwizera Olivier yavuze ko yiteguye kuba umusemburo w’impinduka mu rubyiruko, by’umwihariko mu kubakangurira kwirinda ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Kuza mu muganda nkahahurira n’abayobozi ntasanzwe mpura na bo, bakanatuganiriza, binyereka ko Igihugu kitwitayeho kandi badutegurira ejo hazaza. Natahanye kwiheraho nkagira uruhare mu guhindura bagenzi banjye bakishora mu biyobyabwenge.”
Igihozo Sandrine na we yavuze ko ubutumwa yakuye muri uyu muganda ari ubwo gukangurira bagenzi be kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Ati: “Ubutumwa nkuye aha ni ukugenda nkabwira bagenzi banjye kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, kuko niba ubuyobozi buhangayikishwa n’uko urubyiruko twabaho ejo hazaza, ni twe tuzaba turi muri izo nshingano. Nitwiyahuza inzoga, itabi n’ibindi, tuzaba duhemutse.”
Uyu muganda ngarukakwezi witabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Jean Guy Afurika, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Félix Namuhoranye n’abandi.
Hari kandi abanyamahanga bifatanyije n’Abanyarwanda muri uyu Muganda, barimo Mokgweetsi Masisi wahoze ari Perezida wa Botswana, uri mu Rwanda aho yitabiriye inama nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa.
