Impamvu Kate Bashabe yavuye mu gitaramo cya Gen-Z Comedy kitarangiye

Impamvu Kate Bashabe yavuye mu gitaramo cya Gen-Z Comedy kitarangiye

Abategura igitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy Show basobanuye impamvu umunyamideli Kate Bashabe yavuye muri iki gitaramo kitararangira, bavuga ko nta ho byari bihuriye n’urwenya rw’abanyarwenya benshi bakekaga ko abarukora bamuvuzeho amagambo mabi, ahubwo ko yari afite izindi gahunda.

Gen-Z Comedy Show ni igitaramo cy’urwenya gisanzwe kiba kabiri mu kwezi. Ku wa 27 Kanama 2026, cyabereye muri Camp Kigali, aho Kate Bashabe yari yitabiriye ariko ntiyahatinda, benshi babyibazaho.

Nyuma y’uko abanyarwenya babiri bamaze gutaramira abitabiriye, Kate Bashabe yahise ava muri iki gitaramo. 

Ibi byatumye bamwe bakeka ko yaba atishimiye urwenya rw’abanyarwenya, ari na byo byatumye agenda hakiri kare.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Rutayisire Maturin Junior, ushinzwe imitegurire n’imigendekere myiza ya Gen-Z Comedy Show, yavuze ko Kate Bashabe atari umutumirwa w’ingenzi muri icyo gitaramo wagombaga kuganiriza abakitabiriye, ahubwo yari umuterankunga wacyo.

Yavuze ko Kate Bashabe yari yazanye ibikoresho by’ishuri yari yageneye abanyeshuri bari bitabiriye igitaramo, mu rwego rwo kubafasha gutangira umwaka w’amashuri bafite ibikoresho by’ibanze.

Ati: “Minisitiri ni we wari umutumirwa, ntabwo Kate yagombaga kujya ku rubyiniro (stage). Ahubwo yari umuterankunga wari wazanye ibikoresho by’ishuri bikorerwa muri kompanyi ye, yari yageneye abanyeshuri bitabiriye, mu rwego rwo kubafasha kujya ku ishuri.”

Rutayisire yavuze ko Kate Bashabe yari yaje kwifatanya n’abitabiriye igitaramo no gutanga ibyo bikoresho, ariko ko yari afite n’izindi gahunda zamusabaga kugenda hakiri kare.

Ati: “Nta ho bihuriye n’urwenya rwatewe. Yari yaje kugira ngo ahagaragare gusa, ariko yari afite indi gahunda. Igihe cyayo kigeze yahise agenda. Gusa ntibyabujije ko abanyeshuri n’ababyeyi bahawe ibyo bikoresho nk’uko byari biteganyijwe.”

Abategura igitaramo bavuze ko ibyo bikoresho bitari bigenewe abantu runaka by’umwihariko, ahubwo ko byahawe abanyeshuri ndetse n’ababyeyi bari bafite abana biteguraga gusubira ku ishuri.

Muri ibyo bikoresho harimo amakayi mato n’amanini, amakaramu asanzwe ndetse n’amakaramu y’ibiti.

Ibi bikoresho byatanzwe mu rwego rwo gushyigikira abanyeshuri mu myiteguro yo gusubira ku ishuri, bikaba byaratanzwe ku nkunga ya Kate Bashabe n’ikigo cye yise Ruhura.

Kate Bashabe yavuye mu gitaramo cya Gen Z Comedy kitarangiye biteza urujijo
Abakorana na Kate Bashabe bafatanyije na Fally Merci gutanga ibikoresho
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25