U Rwanda na Uganda mu ngamba zo gukumira ibyaha byambukiranya imipaka
Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) riyobowe na Gen Maj Ruki Karusisi, uyobora Diviziyo ya Gatanu y’Ingabo z’u Rwanda, ryitabiriye inama ya munani y’abayobozi b’ingabo bashinzwe ibice byegereye umupaka, yabereye i Mbarara muri Uganda.
Iyi nama yahuje abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Uganda (UPDF) ku wa 27 Kanama 2026, mu rwego rwo gukomeza ubufatanye mu kubungabunga umutekano no gukemura ibibazo bishobora kuvuka ku mipaka y’ibihugu byombi.
Ubwo bageraga aho inama yabereye, bakiriwe na Maj Gen Paul Muhanguzi, uyobora Diviziyo ya 2 mu Ngabo za Uganda (UPDF), ari kumwe n’abayobozi b’ingabo bamwungirije ndetse n’abandi bakozi ba Diviziyo.
Mbere yo gutangira inama, amatsinda yombi yifatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage bo mu Murenge wa Kamwezi, mu Karere ka Rukiga, mu gikorwa gihuriweho cyo gutera ibiti.
Maj Gen Paul Muhanguzi yahaye ikaze itsinda rya RDF kandi ashimangira ko u Rwanda na Uganda bisangiye ibintu byinshi birenze umupaka ubihuza.
Yagaragaje ko kugira amahoro k’u Rwanda bituma na Uganda iyagira, kandi ko no kugira amahoro kwa Uganda bituma u Rwanda na rwo ruyagira, ashimangira akamaro ko gukomeza guhuza imbaraga mu kubungabunga umutekano w’abaturage baturiye imipaka y’ibihugu byombi.
Maj Gen Muhanguzi yasoje ashimira ko Abagaba b’Ikirenga n’Abagaba Bakuru b’Ingabo z’ibihugu byombi kubw’ubuyobozi bwabo bufite icyerekezo ndetse n’imbaraga bakomeje gushyira mu guteza imbere ubumwe, ubufatanye n’umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Maj Gen Ruki Karusisi yashimiye abayobozi ba Uganda uburyo bakiriye neza itsinda rya RDF,ashimira ko umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi ugomba gukomeza kuba ahantu harangwa n’amahoro, urujya n’uruza rwubahiriza amategeko, ubucuruzi n’ubufatanye, aho kuba isoko y’umutekano muke cyangwa ubwumvikane buke.
Yakomeje avuga ko abayobozi b’ingabo bafite inshingano zo gukomeza inzira z’itumanaho zifunguye, kongera icyizere hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, no kureba ko ibibazo bivutse bikemurwa binyuze mu biganiro no guhuza ibikorwa mu buryo bukwiye.
Maj Gen Karusisi yagaragaje kandi ko umubano ukomeye hagati y’u Rwanda na Uganda ari umusingi ukomeye wo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu rwego rwa gisirikare.
Iyi nama iri muri gahunda y’inama zikorwa buri gihembwe, zihuriza hamwe abayobozi ba RDF na UPDF bafite imitwe y’ingabo ikorera mu bice byegereye umupaka uhuza ibihugu byombi.
Intego y’ibi biganiro ni uguszuma uko umutekano uhagaze, gukemura ibibazo by’umutekano byambukiranya umupaka, gukomeza imikoranire no gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bigira ingaruka ku baturage baturiye umupaka.


