Pakistan: Impinja 14 zishwe n’inkongi yibasiye icyumba cyazo

Pakistan: Impinja 14 zishwe n’inkongi yibasiye icyumba cyazo

Impinja 14 zishwe n’inkongi  yibasiye icyumba cy’abana bakivuka mu bitaro bya Leta, Pakistan Institute of Medical Sciences, (PIMS) biherereye mu murwa mukuru wa Pakistan, Islamabad.

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif yemeje iby’iyo nkongi kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Kanama 2026, ategeka ko hatangira iperereza ryihuse ku cyateye iyo nkongi ndetse ahagarika uwari umuyobozi mukuru w’ibyo  bitaro.

Televiziyo yo muri Pakistan, Geo TV yatangaje ko iyi nkongi yadutse kuri uyu wa Gatatu ahagana   saa moya za mu gitondo mu igorofa rya gatatu ari naho haba hari ababyeyi n’abana kuri ibyo bitaro.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Minisitiri w’Intebe, Shehbaz Sharif yihanganishije imiryango y’ababuze abana, avuga ko ababajwe cyane n’aya makuba kandi ababigizemo uruhare bose bazabihanirwa.

Inkongi ni kimwe mu bikunze kwibasira inyubako muri Pakistan, aho amabwiriza y’umutekano n’amategeko agenga iyubakwa ry’inyubako akenshi atubahirizwa cyangwa ntagenzurwe uko bikwiye.

Muri Mutarama, nibura abantu 65 barapfuye ubwo inkongi ikomeye yibasiraga inzu y’ubucuruzi mu mujyi wa Karachi, uri mu Majyepfo ya Pakistan.

Nubwo Leta ya Pakistan yunganira abaturage ku biciro by’ubuvuzi ariko haracyari ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije, imicungire mibi ndetse n’ubucucike bukabije bw’abarwayi mu bitaro.

Ababyeyi agahinda ni kose nyuma y’inkongi yishe impinja muri Pakistan
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25