Ibyihariye ku bwoko bw’Abahimba wasanga muri Namibia

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 26, 2026
  • Hashize iminota 59
Image

Ubwoko bw’Abahimba ni abantu batangaje bisiga ibisa nk’amarange atukura umubiri wose, bakambara imyambaro ikozwe mu mpu, ntibambara ngo bikwize haba abagore n’abagabo,  bakaba babarizwa mu Majyaruguru ya Namibia cyane mu karere ka Kunene, hafi y’umupaka wo mu Majyepfo ya Angola.

Ni ahantu hasanzwe harangwa n’izuba ryinshi n’ubutayu aho umuco wabo utangaza ukibabona bwa mbere bitewe n’imyambarire idasanzwe, amabara atukura bisiga n’uburyo babaho.

Ubuzima bwabo bwa gakondo bushingiye cyane ku bworozi bw’inka, ihene n’intama, mu gihe ubuhinzi bw’ibigori n’uburo nabwo bufasha kubona ibyo kurya.

Nubwo bisiga ibitukuru si amaraso cyangwa amarange ahubwo iryo bara riva ku cyitwa  “otjize”,  ikaba ari  umuti w’amavuta y’inyamaswa n’ubutare bw’ibumba ritukura rimwe na rimwe bikongerwamo umubavu ukomoka ku bimera bifite impumuro nziza bakawusiga ku mubiri no mu musatsi.

Iryo bara bisiga ni kimwe mu bintu bibafasha  kurinda uruhu rwabo mu bihe by’ubushyuhe, bikaba ari n’ubwiza ariko  rifitanye isano n’ibara ry’ubutaka n’amaraso bikaba bishushanya ubuzima.

Ku Muhimba, imisatsi ntabwo ari uburyo bwo kwirimbisha gusa ahubwo imiterere yayo inasobanura ikigero cy’imyaka umuntu agezemo kuko abana b’abakobwa bakiri bato imisatsi yabo iba iboshye mu buryo butandukanye n’iy’abakuze. Iyo bageze mu bindi byiciro by’ubuzima, imisatsi igenda ihinduka, kandi abagore bafite abana cyangwa abashatse baba bafite   imisatsi n’imitako byihariye, ariko bashobora kwambara igitambaro cyangwa ikamba gakondo ryitwa erembe rikozwe mu ruhu kandi rikajyanishwa nuko imisatsi iboshye.

Imyambarire gakondo y’Abahimba ijyanye n’aho batuye aho bambara imyenda y’uruhu rw’intama cyangwa inka n’inkweto za rugabire.

Nubwo baba ahataba amazi bafite uburyo bwo kwikorera isuku butangaje kuko mu muco wabo gakondo, abagore bakoresha umwotsi w’ibimera bihumura mu kwiyuhagira nk’ibindi bikenera amazi ndetse bagakoresha  ivu mu gusukura imisatsi.

Ubuzima bw’Abahimba bushingiye ku matungo aho inyama, amata n’amasaka ari byo biribwa ndetse inka ni zo zigaragaza icyiciro cy’ubukire umutu ariho.

Mu buzima bwa buri munsi, abagore n’abakobwa bafite imirimo myinshi aho  bashobora kuvoma amazi, gutashya inkwi, gukama inka n’ihene, gutegura amafunguro, kwita ku bana no gukora imitako n’imyambaro gakondo.

Abagabo bo bakunze kugira uruhare rukomeye mu kuragira amatungo, kubaka n’indi mirimo y’ingufu.

Ku rundi ruhande ariko hari abashobora kubona amafoto yabo bakibwira ko baba mu buzima bwa gakondo gusa ariko bisanisha n’ibigezweho  bakiga ndetse bagakoresha serivisi n’ikoranabuhanga rigezweho ariko ntibabuza gukomera ku muco wabo gakondo.

Imisokoreze y’umusatsi igagaraza ibyiciro barimo nayo iba itandukanye
Imyambarire y’abagore n’abakobwa b’Abahimba
  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 26, 2026
  • Hashize iminota 59
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE