Volleyball: U Rwanda rwatangiye neza mu Gikombe cya Afurika cy’Abagore

Volleyball: U Rwanda rwatangiye neza mu Gikombe cya Afurika cy’Abagore

Ikipe y’Igihugu y’abagore yatangiye neza mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball kiri kubera muri Kenya aho yatsinze n’iya Algeria amaseti 3-0 mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026.

Muri uyu mukino wo mu Itsinda D, u Rwanda rwatsinze amaseti yose uko ari atatu, aho rwatsinze iya mbere ku manota 25-22, iya kabiri kuri 25-20 ndetse n’iya gatatu kuri 25-16.

Muri rusange, umukino wamaze isaha imwe n’iminota 33, aho Kapiteni w’u Rwanda, Munezero Valentine, yagize uruhare rukomeye muri iyi ntsinzi, atsinda amanota 16.

Tuyishime Aloysie na we yitwaye neza atsinda amanota 14, mu gihe Dusabe Flavia yatsinze amanota 10 angana n’aya Abderrahim watsinze menshi ku ruhande rwa Algeria.

Ikipe y’u Rwanda izasubira mu kibuga ku wa Gatatu, tariki ya 26 Kanama, aho izahura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikipe y’Igihugu y’Abagore yatsinze Algeria mu mukino wayo wa mbere mu Gikombe cya Afurika
U Rwanda rwatangiye neza mu Gikombe cya Afurika cy’Abagore
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25