Umuhanzi Magixx yapfushije nyina

Umuhanzi Magixx yapfushije nyina

Umuhanzi Magixx ukomoka muri Nigeria, ari mu gahinda nyuma yo gupfusha nyina.

Ni inkuru yatangajwe n’uwo muhanzi ubwe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko bikimugora kwakira ko yabuze nyina agaragaza ko umuryango wabo ubuze inkingi ikomeye anagaragaza ko nyina yaranzwe no kwihangana mu gihe cy’uburwayi bwe.

Yagize ati: “Sinigeze numva uburibwe bw’agahinda nk’uko biri ubu. Biracyangora kwemera ko ibi byabaye, sinatekerezaga ko ibi bizakubaho mama. Nakubonye kenshi urwanirira umuryango, wita ku nshuti n’abo utazi, wahoranaga akamwenyu ndetse no mu burwayi bwawe waranzwe no kwihangana.”

Mu butumwa bwe Magixx yakomeje avuga ko byari bigoye ko umuntu yamenyana na nyina ngo baganire ngo agende atamukunze, ariko kandi icyo cyuho bigoye ko yabona uzagisiba kuko nyina yari umuntu w’ingenzi cyane mu buzima bwe, akaba ari we wamuteraga imbaraga kandi bari bafitanye umubano wihariye.

Magixx ubusanzwe izina rye ni Alexander Adelabu ufite imyaka 26, ni umwe mu bahanzi babarizwa mu nzu ifasha abahanzi yitwa Mavin Records, yayinjiyemo mu 2021, aho akora injyana ya Afrobeat.

Mu ndirimbo zamufashije kubaka izina harimo ‘Love Don’t Cost a Dime’, yakoranye na Ayra Starr n’izindi nka ‘All Over’, ‘Forever’, ‘Like’ na ‘Maria’.

Magixx ari kumwe n’abavandimwe be mu gusezera nyina witabye Imana
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25