Ingagi zubatswe ku burebure butangaje: Umwihariko w’ahazizihirizwa Kwita Izina 2026

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 23, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Ku kibuga kizitirwaho izina abana b’ingagi 22, ukihagera utangazwa n’uburebure bw’ingagi ebyiri iy’ingabo n’ingore  zubatswe  mu buryo budasanzwe aho ingabo ifite uburebure bwa metero 17, ingore iikgira ubwa metero 15, zikaba  zishimangira  isura nyamukuru y’ahazabera ibyo birori.

Ku mpande z’izi ngagi uhabona ibindi  ibishushanyo byubatswe by’inyamanswa zirimo inzovu, inkura, intare n’agasumbashyamba n’inzu za Kinyarwanda. Byose  bigaragaza ko ingagi zatumiye izindi nyamanswa n’abantu bose ngo baze kwifatanya na zo mu muhango wo Kwita Izina nkuko bishimangirwa n’Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa kuri iyo site, Iyarwema Simon.

Iyarwema avuga ko ibyo bishushanyo byose bifite ubutumwa kuko birenze kuba ari imitako igaragaza ahazabera igikorwa, ahubwo binagaragaza imibanire myiza y’inyamanswa n’abantu.

Ati: “Iki gishushanyo gisobanuye byinshi ku Banyarwanda  n’abarusura kandi iki gitekerezo gifite ibisobanuro birenze kuba imitako y’ahazabera umuhango kuko binagaragaza isano igomba kuba hagati y’ibinyabuzima ubwabyo n’abantu.”

Iyarwema yongeyeho ko buri mwaka abategura ahabera igikorwa baba bafite agashya gatuma uwitabiriye hari isura ahora yibuka.

Abasaga 340 babonye akazi mu myiteguro 

Ibikorwa byo gutegura ahazebera ibikorwa kandi bimaze guha akazi abarenga 340  barimo urubyiruko n’abakuze bakora mu bukorikori, abubaka,abakora amasuku, n’ibindi.

Bamwe mu babonye akazi bishimira ko uwo muhango utuma babona amafaranga bagateza imbere imiryango yabo ndetse bakibumbira mu matsinda yo kuzigama.

Kampogo Caritas uri mu kigero cy’imyaka 55 y’amavuko, akaba ahakoze imyaka itatu agira ati: “Nahakuye amafaranga ngura amatungo amwe ndayagurisha ariko andi nk’intama ndacyafite.”

Mugisha Jimmy wiga muri Kaminuza  nawe ati: “Mu gihe cyo gutangira amafaranga nkura hano nguramo ibikoresho nkaruhura ababyeyi guhora babingurira nkagira n’ibindi bibazo nikemurira.”

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere “RDB” ruherutse gutangaza ko rwishimira uburyo bwo kubungabunga ibidukikije bigizwemo uruhare rwa mbere n’abaturage n’inshingano harindwa  ingagi zo mu birunga no kubungabunga aho ziba muri Pariki.

Uyu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 21 uzahuriza hamwe abantu basaga ibihumbi 10 baturutse hirya no hino ku Isi barimo abaturage, abayobozi mu nzego zitandukanye, ibyamamare n’abandi.

Umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi mu Rwanda watangiye ku mugaragaro mu mwaka wa 2005, ukaba warakuye inkomoko ku muco nyarwanda w’aho imiryango n’abaturanyi banyuranye banyurwaga no guhurira hamwe ngo bakire kandi banywe inka y’umwana wavutse

Ingagi y’ingore ipima metero 15 z’uburebure n’ingabo ifite uburebure bwa metero 17
Intare yamaze kubakwa
Inzovu yararangiye
Inkura nayo iri mu zubatswe
Icyapa giha ikaze abazitabira Kwita Izina
Umuntu yubaka umutwe w’intare
Abantu b’ingeri zose babonye akazi
Umutwe w’ingagi uko wubakwa
Mu marembo yinjira mu kibuga
Inzu za Kinyarwanda nazo ziri kurangira
Umwe mu bari kubaka ingagi
  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 23, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE