Ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byinjije miliyari zisaga 18,9 Frw

Ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byinjije miliyari zisaga 18,9 Frw

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko kuva ku itariki ya 10-14 Kanama 2026, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi u Rwanda rwohereje mu mahanga byarwinjirije amadolari ya Amerika 10 954 886 arenga miliyari 18,9 Frw.

Ni amafaranga yakomotse ku bicuruzwa byoherejwe hanze bifite uburemere bwa toni 9 902 birimo ikawa, icyayi n’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo, ikawa, icyayi n’ibindi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi u Rwanda rwohereje hanze.

NAEB itangaza ko kuva ku ya 10- 14 Kanama 2026, u Rwanda rwohereje mu mahanga Mega Toni 816 z’ikawa zinjiza amadolari y’Amerika 5 506 506. Icyayi cyoherejwe ni mega toni 437 cyinjije amadolari ya Amerika 1 274 691. Imboga zoherejwe mu mahanga zapimaga mega toni 576 zinjije amadolari ya Amerika 563 649, zoherejwe mu Bwongereza, mu Buholandi, u Buhinde, u Bufaransa no mu bihugu by’Afurika.

U Rwanda kandi rwohereje imbuto zipima mega toni 443 zinjije amadolari ya Amerika 472 759. Imbuto zorohejwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), u Bushinwa no mu bihugu by’Afurika. Indabo zoherejwe mu mahanga ni mega toni 5 zinjije amadolari ya Amerika 30 938. Zoherejwe muri Nigeria, mu Buholandi no mu Bwongereza.

Ibindi bikomoka ku buhinzi ni mega toni 220 byinjije amadolari ya Amerika 349 313, byoherejwe mu bihugu by’Afurika. Ibindi byoherejwe mu mahanga bikomoka ku matungo byanganaga na mega toni 7 404 byinjije amadolari ya Amerika 4 757 030, byoherejwe muri Bangladesh no mu bihugu by’Afurika.

Ikawa ni kimwe mu byo u Rwanda rwohereza mu mahanga
Imboga n’imbuto na byo biri mu byoherezwa mu mahanga
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48