FERWAFA yashyizeho Umukozi ushinzwe gushaka impano z’abato

FERWAFA yashyizeho Umukozi ushinzwe gushaka impano z’abato

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryashyizeho Umwongereza Nicholas De Long nk’ushinzwe Iterambere ry’Abakiri bato. Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026, ni bwo FERWAFA yatangaje ko yakiriye uyu mugabo mu rwego rwo kugira uruhare muri gahunda yo guteza imbere impano z’abakiri bato.

Azafatanya n’Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA, Gérard Buscher, bashyireho uburyo buhamye bwo kuvumbura abana bari hagati y’imyaka 12 na 16 bafite impano, kubatoza no kubafasha kuzibyaza umusaruro.

De Long afite impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA, azwiho ubunararibomye mu gushaka impano z’abato, kuziteza imbere ndetse no gutoza.

Yanyuze mu makipe atandukanye yo mu Bwongereza arimo Portsmouth, Southampton, Bristol Rovers na Norwich City; Aris FC yo mu Bugiriki n’amakipe y’Igihugu y’u Buhinde.

Umwongereza Nicholas De Long yagizwe umukozi ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’abakiri bato mu Rwanda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25