Uwimana Clarisse yagizwe Visi Perezida AS Kigali yahawe izina rishya

Uwimana Clarisse yagizwe Visi Perezida AS Kigali yahawe izina rishya

Umunyamakuru Uwimana Clarisse yagizwe Visi Perezida wa AS Kigali yahinduriwe izina ikitwa ‘Kigali Football Club’, asimbura Kankindi Anne Lyse uherutse kwegura ku mpamvu ze bwite. Kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026, ni bwo habaye Inteko Rusange idasanzwe y’iyi Kipe y’Umujyi wa Kigali, yibanze ku kuzuza inzego za Komite Nyobozi yatowe mu 2025, iyobowe na Rindiro Jean Chrysostome no gutegura umwaka w’imikino mushya wa 2026/27 uzatangira muri Nzeri.

Iyi nteko yasize Uwimana Clarisse ari we Visi Perezida Wungirije wa AS Kigali, akazafatanya n’abandi kuyobora iyi kipe mu cyerekezo gishya nyuma y’uko ari yo kipe gusa isigaranywe n’Umujyi wa Kigali.

Iyi nama kandi yemeje ko iyi kipe itazongera kwitwa AS Kigali nk’izina yahawe nyuma yo kuva ku ryo yitwaga mbere rya Les Citadins, kuko yahinduriwe izina yitwa “Kigali Football Club”.

Uwimana Clarisse usanzwe uri muri Komisiyo ishinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA). Yabaye umukinnyi mu makipe arimo AS Kigali WFC, ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore.

Mu mwuga w’itangazamakuru, ubusanzwe yari umunyamakuru w’imikino kuri B&B FM Kigali. Ibindi bitangazamakuru yakozeho birimo City Radio, Contact FM, Flash FM, Radio 10 na Vision FM.

Uwimana Clarisse yagizwe Visi Perezida wa AS Kigali yahinduriwe izina
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25