Rutsiro: Abagabo batatu bagwiriwe n’ikirombe bahasiga ubuzima 

Rutsiro: Abagabo batatu bagwiriwe n’ikirombe bahasiga ubuzima 

Abagabo batatu bakoreraga Ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ‘Better Generation Machinery (BGM) bagwiriwe n’ikirombe giherereye mu Mudugudu wa Kabarirwa, Akagari ka Remera, Umurenge wa Rusebeya, Akarere ka Rutsiro bari mu bucukuzi bwemewe n’amategeko bw’icyo kigo, bahita bitaba Imana. 

Sindayiheba Philippe uri mu batabaye icyo kirombe kikimara kugwira abo bakozi, yabwiye Imvaho Nshya ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa cyenda z’igicamunsi cyo ku wa 14 Kanama 2026. Ati: “Ubwo bacukuraga bari mu kazi kabo gasanzwe, ikirombe cyagwiriye babiri, bagenzi babo babiri baracukura bakuramo umwe akiri muzima. Basubiyemo gukuramo undi na bo ikindi kiba kirabagwiriye, bo n’uwo bakuragamo bose baba barapfuye. Twahise dutabara nk’abaturage, ubuyobozi n’inzego z’umutekano, bakurwamo imirambo yabo ijyanwa mu Bitaro bya Murunda.”

Rugororoka Samuel na we wari uhari, yagize ati: “Abapfuye ni Ntawigira w’imyaka 23 wo mu Mudugudu wa Ruherahere, Akagari ka Tetero, Umurenge wa Kavumu, Akarere ka Ngororero; Ntawigenera Emmanuel w’imyaka 33 wo mu Mudugudu wa Nganzo, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Gihango, Akarere ka Rutsiro na Hitiyaremye w’imyaka 25 wo mu Mudugudu wa Nyagasambu, Akagari ka Kabona, Umurenge wa Rusebeya. Bose bavanywemo bajyanwa mu Bitaro bya Murunda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wUmurenge wa Rusebeya, Migabo Mpirwa yabwiye Imvaho Nshya ko aba bose bakoraga bafite ubwishingizi, bikazatuma imiryango yabo ishobora kubakurikirana igahabwa indishyi. Ati: “Turihanganisha imiryango yabuze abayo na Kompanyi yabuze abakozi bayo, tunaboneraho gusaba Kompanyi zose zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gukoresha abakozi bafite ubwishingizi, kikaba ari cyo cya mbere kirebwaho ngo nihaba impanuka nk’iyi imiryango yabo ntisigare mu gihirahiro.”

Yanasabye abakora ubucukuzi kujya bagira amakenga mu gihe  bari muri ibyo bikorwa, ndetse n’ibigo by’ubucukuzi bisabwa kurushaho gukaza ingamba z’ubwirinzi mu gukumira impanuka za hato na hato. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48