Tembera Iguazu: Aho amazi ahinduka igitangaza, urusaku rukaba indirimbo
Ku mupaka wa Argentine na Brazil hari urusobe rugizwe n’amasumo agera kuri 275, rwakoze isumo rimwe riteye ubwoba kandi ritangaje, aho amazi amamiliyoni y’amalitiro yisuka ku bitare, agakwirakwira ku bugari bwa kilometero zirenga 2, akamanuka ku burebure bwa metero 80.
Iyo uhasuye uba uhagaze imbere y’urukuta rurerure rw’amazi akamanuka ava hejuru y’ibitare n’imbaraga nyinshi, igihu cy’amazi kikazamuka mu kirere, hasi humvikana urusaku rumeze nk’inkuba zicicikana kandi byose ari urusaku rw’amazi. Aho hantu ni isumo rya Iguazu (Iguazu Falls).
Iguazu ni rimwe mu masumo atangaje cyane ku Isi, riherereye ku mupaka wa Argentine na Brazil, ku ruzi rwa Iguazu. Iyo urebye Iguazu, ntiwumva ko ari amazi gusa kuko ifite uburyo bwihariye butangaza benshi.
Amazi asandara ku bitare, agahurira mu myobo yabyo ubundi igihu cyayo kigatwikira ibice by’ishyamba bihakikije. Nubwo ari ahantu hateye ubwoba kandi hatangaje abantu barahasura
Ushobora kubona bamwe bahasura ukabita abiyahuzi ariko Iguazu ifite ibyiza byo gusura. Urugero ni nk’agace kitwa Devil’s Throat, (Garganta del Diablo), aho amazi menshi ahurira akisuka hasi, umuntu agahagarara hafi y’aho yisuka akabona igihu cy’amazi n’umukororombya.
Basura kandi ikiraro kiri hejuru mu kirere (Upper Circuit), kiri ku ruhande rwa Argentine, gituma abahasuye bareba amasumo atandukanye bari hejuru yayo.
Hari inzira yo hasi (Lower Circuit) ikozwe nk’ikiraro yegereye hafi y’amazi ku buryo umuntu yumva amazi amukoraho kandi akabona amasumo ari hafi cyane, ushobora kugenda mu bwato mu gihe usura isumo, gusura pariki ukareba inyoni, ibiti n’ibindi binyabuzima.
Iguazu izengurutswe n’ishyamba rifite amoko arenga 2 000 y’ibimera, amoko agera kuri 400 y’inyoni, ndetse n’inyamaswa zitandukanye.
Nubwo ubwiza bwa Iguazu bwashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO mu 1984, ariko ku rundi ruhande ayo mazi y’isumo ashobora guteza akaga gakomeye mu gihe cy’imvura nyinshi ku buryo ashobora no guhitana abahasura.





