The Ben yasabye urubyiruko guharanira kwamamara mu byiza
Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yagaragarije urubyiruko ko rufite amahirwe menshi we na bagenzi be batigeze bagira aho kwamamara byoroshye kubera imbuga nkoranyambaga ariko abasaba gushishoza ntibazitiranye ‘gushungerwa’ no ‘gukundwa’. Ni bimwe mu byo yagarutse mu ijoro ry’itariki 13 Kanama 2026, ubwo yari mu gitaramo cy’urwenya cyizwi nka ‘Gen-z Comedy Show’ mu gace kacyo kitwa ‘Meet me tonight’ aho yari umutumirwa wako.
Muri ako gace hatumirwa umuntu w’icyamamare mukuru kugira ngo asangize abakiri bato bari mu nzira yo kwiteza imbere, urugendo rwe bityo batinyuke ndetse bamwigireho. Ubwo yari abajijwe niba abona hari amahirwe abona urubyiruko rw’uyu munsi rufite bo batigeze bagira The Ben yasubije ko ahari menshi.
Yagize ati: “Arahari menshi cyane, twe twatangiye radio ari izo zikomeye gusa, n’ubu zirakomeye ariko zunganirwa n’imbuga nkoranyambaga. Umuhanzi utagize amahirwe yo guhura n’umunyamakuru ukomeye yakora indirimbo tukayimenya twese.”
Yifashisha urugero rwa zimwe mu ndirimbo zitaracurangwa kuri radio nibura inshuro imwe ariko zamamaye kubera ba nyirazo baziririmbye ku mbuga nkoranyambaga aboneraho gusaba urubyiruko ko bashishoza bagahitamo kwamamara mu byiza.
Ati: “Hari indirimbo ikunzwe muri iyi minsi yitwa ‘Jundika amazi’ nk’ibyo nta radio irayicuranga ariko hano twese turayizi. Muri iyi minsi biroroshye ko umuntu yatera imbere mu gihe akoze ibintu buzima, gusa nanone icyiza ni uko watera imbere mu bintu bizima, kuko nanone muzatandukanye gushungerwa no gukundwa.”
Agaruka ku buryo yakiriye uburyo inzoga z’ibyuma zaciwe The Ben yavuze ko nubwo atazinywaga ariko yizera ko Leta itafata umwanzuro wo kuzihagarika itabona ko ziteye ikibazo, aboneraho gusaba urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange gukurikira umwanzuro wafashwe kuko ari mwiza kuri bo.
The Ben yanavuze ko byari bigoye kumvisha umubyeyi we ko ashaka gukora umuziki icyakora ngo Muyoboke Alex ni we wamufashije kubimwumvisha kandi na we bimusaba kuguma iwabo kugira ngo yereke umubyeyi we ko ntacyo gukora umuziki byamuhinduyeho.
The Ben avuze ibyo mu gihe yanasezeranyije abakunzi be ko indirimbo ye InshaAllah bari bamaze iminsi bategereje isohoka kuri uyu wa Gatanu. The Ben amaze imyaka 18 mu buhanzi kuko yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Amaso ku maso’ mu mwaka wa 2008.




