Israel Mbonyi agiye gutaramira muri Kenya

Israel Mbonyi agiye gutaramira muri Kenya

Umuramyi Israel Mbonyi agiye gutaramira mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizabera i Nairobi muri Nzeri 2026. Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’abategura icyo gitaramo bagaragaje tariki 13 Kanama 2026, batangaje ko bishimiye ko Israel Mbonyi agiye gusubira muri Kenya bakongera kugirana na we ibihe byiza.

Banditse bati: “Umuramyi wo mu Rwanda Israel Mbonyi yiteguye kugaruka muri Kenya kugira ngo twongere kugirana ibihe bikomeye by’umurimo w’Imana.”

Ni igitaramo kizwi nka ‘Grace Encounter 2026’ aho muri icyo gitaramo azahuriramo n’umuramyi w’ikimenyabose muri Nigeria Mercy Chinwo uzwi mu ndirimbo nka ‘My Lover’, ‘Excess Love’, n’izindi zamugize ikimenyabose.

Abo baramyi bombi bakunzwe muri Afurika no ku yindi migabane bagiye gutaramira abakunzi babo mu gitaramo cya ‘Grace Encounter 2026’, kizabera muri Uhuru Park i Nairobi ku wa 26 no ku wa 27 Nzeri 2026, guhera saa yine za mu gitondo buri munsi, aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Israel Mbonyi rimaze kuba izina rikomeye hirya y’imbibi z’u Rwanda, cyane cyane binyuze mu ndirimbo ze yaririmbye mu rurimi rw’Igiswahili ndetse agafata n’izindi zari mu Kinyarwanda ariko zarakunzwe azihindura muri urwo rurimi.

Israel Mbonyi aheruka gutaramira muri Kenya ku wa 31 Ukuboza 2024, mu gitaramo ngarukamwaka cya ‘Churchill Show Crossover’, cyabereye kuri KICC Grounds i Nairobi. Ni igitaramo cyari kigamije kwinjira mu mwaka wa 2025, mu gihe Mercy Chinwo we yaherukaga gutaramira muri Kenya ku wa 27 Nzeri 2025, nanone muri ‘Grace Encounter Nairobi’, cyabereye kuri Ulinzi Stadium i Nairobi.

Guhuza Israel Mbonyi na Mercy Chinwo muri Nairobi ni kimwe mu cyo igitaramo cya ‘Grace Encounter 2026’, kizaba mu bitaramo bitegerezanyijwe amatsiko cyane muri Nzeri 2026.

Israel Mbonyi agiye kongera gutaramira muri Kenya
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25