APR FC yikuye mu irushanwa rya FERWAFA Super Cup 2026

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 11, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Ikipe ya APR FC yandikiye ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) irimenyesha ko itazahatanira igikombe kiruta ibindi mu Rwanda “FERWAFA Super Cup” bitewe no kutishimira uko iryo rushanwa ryateguwe.

Ni cyemezo cyije nyuma y’uko FERWAFA itangaje ko bwa mbere iki gikombe kiruta ibindi mu Rwanda kizakinwa n’amakipe ane ya mbere mu mwaka ushize w’imikino wa 2025/26 ari yo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu SC na Police FC.

Nyuma yaho hatangiye kuvugwa ko APR FC itazitabira iki gikombe cyari gisanzwe gikinwa n’amakipe abiri gusa, ari yo iyatwaye Shampiyona y’u Rwanda ndetse n’iyatwaye Igikombe cy’Amahoro.
APR FC byavugwaga ko itazitabira kubera ko FERWAFA yongereye umubare w’amakipe yo atamenyeshejwe.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kanama Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, yahamirije Imvaho Nshya ko bakiriye ibaruwa ya APR FC, ko bagiye gusuzuma impamvu yatanze ndetse ikizakurikiraho kizatangazwa mu gihe cya vuba.

Yagize ati: ‘’Ibaruwa twayibonye ejo hashize tariki ya 10 Kanama 2026,nimugoroba saa kumi n’imwe na 39 ivuye mu Bunyamabanga Mukuru bwa APR FC.

Impmavu zabo zizasuzumwa ibindi bikurikiye mu zabimenyeshwa mu minsi iri mbere’’.

Biteganyijwe ko iyo mikino ya Super Cup izakinwa guhera muri ½ ku wa 22 Kanama 2026. Amakipe azatsinda azahurira ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa 28 Kanama 2026.

Mu mwaka ushize iki gikombe kiruta ibindi APR FC ni yo yagitwaye inyagiye Rayon Sports ibitego 4-1.

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 11, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE