Colombia: Umutingito ufite ubukana bwa 7,4 wahitanye abantu 20

Colombia: Umutingito ufite ubukana bwa 7,4 wahitanye abantu 20

Umutingito ufite ubukana bwa 7,4 wibasiye Umujyi wa San José del Palmar, mu Ntara ya Chocó mu Burengerazuba bwa Colombia, no mu bindi bice nka Pereira na Manizales wahitanye abantu 20 abandi benshi batatangajwe umubare barakomereka.

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko uwo mutingito wibasiye icyo Gihugu kuri uyu wa 10 Kamena 2026, nkuko byemejwe na Guverineri w’Intara ya Chocó, Nubia Carolina Cordoba-Curi, washimangiye ko wangije n’ibikorwa remezo, aburira ko hashobora gukurikiraho indi mitingito yoroheje. Yagize ati: “Twahuye n’umutingito ukomeye mu Ntara ya Chocó ariko dufite impungenge z’uko hashobora kubaho indi mitingito.”

Colombia yasabye abaturage bo mu bice byibasiwe n’umutingito gukomeza kuba maso mu gihe abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bari gukora isuzuma ku byo wangije. Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje inyubako zitandukanye zasenyutse mu bice bitandukanye bya Colombia.

Uyu mutingito ubaye nyuma y’ibyumweru bike Venezuela ihana imbibe na Colombia yibasiwe n’imitingito ibiri ikomeye yari ifite ubukana bwa 7,2 na 7,5, yasize ihitanye abantu barenga 6 000 ndetse isenya ibikorwa remezo.

Umutingito wibasiye Colombia umaze kwica abantu 20
Abenshi bakomeretse bajyanwa kwa muganga
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48