Tanasha Donna yashimiye Diamond Platinumz na Zuchu bibarutse imfura
Umunyamiderikazi ukomoka muri Kenya, Tanasha Donna wabyaranye na Diamond Platinumz yagaragaje amarangamutima y’uko Diamond na Zuchu babyaye imfura, abagenera ubutumwa bubifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rwo kurera batangiye. Mu butumwa yageneye Zuchun na Diamond akabunyuza ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2026, yabashimiye cyane kuba barabashije kwibaruka imfura yabo y’umukobwa.
Yagize ati: “Bakundwa Naseeb na Zuchu mbashimiye kuba mwaribarutse umwana mwiza w’umukobwa, Imana imuhe umugisha wuje ubuzima buzira umuze, umunezero, urukundo, n’imigishasha myinshi, Mbifurije umunezero udashira mu gihe mutangiye urugendo rushya rwo kurera muri kumwe.”
Tanasha Donna ni umunyamideli, umunyamakuru wa radiyo, umuhanzi akaba n’umuntu uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga. Yamenyekanye cyane muri Afurika y’Iburasirazuba mu 2019, binyuze mu bikorwa bye mu myidagaduro ndetse no ku bw’umubano yagiranye n’umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania, Diamond Platnumz.
Tanasha yavukiye muri Kenya, yaje gukundana na Diamond Platnumz, babyarana umwana umwe w’umuhungu witwa Naseeb Junior. Tanasha atangaje ibyo nyuma y’icyumweru Zari Hassan, abahamagaye kuri telefone mu buryo buzwi nka Video Call na we akabashimira.
