Gakenke: Imyumvire n’inyungu zihuse bituma bahitamo korora ibimasa gusa
Mu gihe gahunda ya Leta igamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo ikomeje gushishikarizwa hirya no hino mu gihugu, hari bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Minazi, Akarere ka Gakenke, bagihitamo korora ibimasa bavuga ko ari bwo bworozi bubaha umusaruro wihuse binyuze mu ifumbire n’amafaranga babona iyo babigurishije.
Icyakora ubuyobozi bw’Akarere busanga iyo myumvire ikwiye guhinduka, bugasaba abaturage korora inka zikamwa kuko zibaha inyungu zirambye zirimo umukamo, kororoka, ifumbire ndetse n’inyungu z’amafaranga.
Bamwe mu borozi bo mu Murenge wa Minazi bavuga ko bahisemo korora ibimasa kuko bibafasha kubona amafaranga mu gihe gito ndetse bikabaha ifumbire ihagije yo gufumbiza imyaka.
Kayigire Eraste, umwe muri abo borozi, yagize ati: “Njye mfite ibimasa bibiri. Nabitangiye kubera ko iyo bimaze gukura mbigurisha nkabona amafaranga icyarimwe. Ikindi ni uko bimpa ifumbire nyinshi nkayijyana mu murima, umusaruro ukiyongera. Ni yo mpamvu nkiri muri ubu bworozi.”
Mukahigiro na we yavuze ko korora ibimasa bimufasha kubona amafaranga adatinze kuko bikura vuba, ati: “Nabonye ko korora ibimasa bitagora cyane. Iyo kimwe kimaze gukura nkijyana ku isoko nkakigurisha nkabona amafaranga yo gukemura ibibazo by’umuryango. Nubwo nta mukamo mbona, ifumbire iba ihari kandi irafasha, amata nyagura n’abaturanyi.”
Nubwo bamwe mu borozi bagifite iyo myumvire, aborozi b’inka zikamwa bavuga ko korora inka zitanga umukamo birusha inyungu nyinshi korora ibimasa.
Nsabimana uri mu borozi b’inka zikamwa we asanga aborora ibimasa biteza igihombo gikomeye.
Yagize ati: “Korora inka ikamwa y’icyimanyi cyangwa iya kijyambere ni ishoramari rirambye. Buri munsi mbona amafaranga ava ku mukamo, nkabona n’ifumbire yo gufumbiza imyaka. Iyo bibaye ngombwa, iyo nka na yo ishobora kugurishwa ku giciro cyiza. Mu by’ukuri inyungu zayo ziruta cyane izo korora ibimasa gusa, kuko nta nyungu irimo.”
Mukamwezi Eugenie na we worora inka zikamwa, yavuze ko umukamo wamufashije kwiteza imbere, ati: “Amafaranga ava ku mata ni ayo mbona buri munsi. Afasha kugura ibikenerwa mu rugo, kwishyurira abana ishuri no kwizigamira. Iyo wongeyeho ifumbire iva ku nka, usanga umusaruro w’ubuhinzi wiyongera. Ni yo mpamvu nshishikariza n’abandi korora inka zikamwa.”
Abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi bavuga ko ifumbire y’imborera ikomoka ku matungo ari imwe mu nkingi zongera uburumbuke bw’ubutaka, ikongera umusaruro w’ibihingwa kandi ikagabanya amafaranga abaturage bakoreshaga bagura ifumbire mvaruganda.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine yanenze abaturage bagikora ubworozi butanga inyugu z’ako kanya birengagije ko iterambere rirambye rikomoka ku gukora ibiramba.
Yavuze ko ubworozi bwa kijyambere na bwo busaba kureba inyungu z’igihe kirekire, ati: “Turasaba abaturage guhindura imyumvire bakarushaho korora inka zitanga umukamo. Inka ikamwa iguha amafaranga buri munsi binyuze ku mata, ikaguha ifumbire yo gufumbiza imyaka ndetse ushobora no kuyigurisha igihe bibaye ngombwa. Ni bwo bworozi burambye kandi butanga umusaruro ku muryango no ku gihugu.”
Yakomeje avuga ko Akarere kazakomeza kwegera abaturage, kubaha ubujyanama n’amahugurwa agamije kubafasha gukora ubworozi bwa kinyamwuga, bakumva ko inka ikamwa atari iyo gutanga amata gusa, ahubwo ari umutungo ubyara amafaranga buri munsi, ugafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze ku ifumbire ndetse ugateza imbere imibereho y’urugo.
Yongeyeho ko guhindura imyumvire ari imwe mu nzira zizafasha Akarere kongera umukamo, guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku ifumbire y’imborera no kuzamura imibereho y’abaturage.
Ubworozi bw’inka bufite umwanya ukomeye mu iterambere ry’Akarere ka Gakenke, aho kugeza ubu muri aka karere habarurwa inka zirenga ibihumbi 72, harimo izirenga ibihumbi 19 zatanzwe zatanzwe muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda, igamije gufasha imiryango itishoboye kugera ku iterambere no kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu ifumbire.