Coach Gael arateganya kunga Alex Muyoboke na Dj Pius

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 30, 2026
  • Hashize ukwezi 1
Image

Umujyanama w’abahanzi Muyoboke Alex yahishuye ko umunyemari na we ufasha abahanzi nyarwanda Karomba Gael uzwi nka Coach Gael ateganya kumwunga n’umuhanzi DJ Pius bamaze imyaka umunani batumvikana.

Umwuka mubi hagati ya Muyoboke na Pius wakajije umurego mu minsi ishize ubwo uwo mujyanama w’abahanzi yatangaje ko ari we wagize uruhare mu ikorwa ry’indirimo ‘Agatako’ ya DJ Pius yafatanyije n’Umunya-Uganda Jose Chameleon.

Mu butumwa  Muyoboke yashyize ku rubuga rwa Instagram kuri uyu wa Kabiri 30 Kamena 2026, yashimiye abantu bose bakomeje kumushyigikira ndetse n’abashyigikiye uruganda rw’imyidagaduro nyarwanda, agaragaza ko hari abantu bagize uruhare rukomeye mu kumufasha gufata icyemezo cyo guhagarika intonganya zari zimaze igihe hagati ye na Dj Pius.

By’umwihariko, yashimiye Coach Gael, avuga ko ari we wamwegereye bakaganira ku kibazo yari amaranye imyaka 8 na Dj Pius, aho yavuze ko inama yamugiriye zamufashije guhindura uko yabonaga ibintu.

Yagize ati: “Nyuma yo kunganiriza, twagiranye ikiganiro k’inyangamugayo ku kibazo maze imyaka umunani mfitanye na Rukabuza Pius. Ubwenge n’inama yampaye byatumye mbona ibintu mu buryo butandukanye.”

Muyoboke yahise atangaza ko yafashe umwanzuro wo kutazongera kuvuga kuri Dj Pius kugeza igihe azagarukira mu Rwanda, aho yavuze ko bazicara bakaganira imbonankubone bakarangiza ayo makimbirane.

Ati: “Uyu munsi ndashaka kubizeza mwese ko ntazongera kuvuga kuri Pius kugeza agarutse mu Rwanda, aho tuzahurira tugakemura iki kibazo imbonankubone, nk’abagabo.”

Mu butumwa bwe, Muyoboke yanashimiye abandi bagize uruhare muri uwo mwanzuro, barimo abahanzi Tom Close, The Ben na Uncle Austin n’abanyamakuru David Bayingana, Nsengiyumva Emmy, avuga ko buri wese yagize uruhare mu kumufasha gufata icyo cyemezo cyo guharika amakimbirane.

Yagize ati: “Buri umwe muri bo yagize uruhare rukomeye mu kumfasha gufata iki cyemezo.” Muyoboke yashimiye abantu bose bakomeje kumushyigikira, agaragaza ko abifata nk’inkunga ikomeye.

Yanditswe na Niyirora Théogène

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 30, 2026
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE