APR FC yaguze rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya Côte d’Ivoire

APR FC yaguze rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya Côte d’Ivoire

Ubuyobozi bw’Ikipe ya APR FC bwemeje ko bwasinyishije rutahizamu Amani Kouadio Kan Michel Breygeneve, watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya Côte d’Ivoire mu mwaka wa 2025/2026.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Kamena 2026, ni bwo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatangaje ko yamaze gusinyisha uwo mukinnyi mushya ukina asatira anyuze ku ruhande rw’ibumoso, akaba yitezweho kuzayikinira guhera mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27, aho yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 yari asanzwe akinira ikipe ya AFAD Djékanou yo mu Cyiciro cya Mbere muri Côte d’Ivoire, aho mu mwaka ushize w’imikino wa 2025/26 yabaye uwatsinze ibitego byinshi kurusha abandi, aho yatsinze  17 muri iyo Shampiyona.

Yabaye umunyamahanga wa mbere utangajwe na APR FC akaba umukinnyi wa kabiri mushya utangajwe nyuma ya Ishimwe Christian wayisubiyemo avuye muri Police FC.

Abandi bakinnyi bivugwa ko bari mu biganiro na APR FC barimo Mamadou Traoré wari mu ikipe ya Stade Malien muri Mali, Madou Zon wo muri TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umunyezamu Ernan Siluane wo muri Mozambique.

Iyi kipe ya APR FC kandi iherutse gutandukana n’abakinnyi barimo Aliou Souané, Mamadou Sy, Niyomugabo Claude na Mahamadou Lamine Bah.

Amani Kouadiokan Michel Breygeneve yahawe nimero 17 muri APR FC
Amani Kouadiokan Michel Breygeneve yasinye imyaka ibiri muri APR FC
Amani Kouadiokan Michel Breygeneve watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya Côte d’Ivoire ni umukinnyi mushya wa APR FC
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Phanuel Kavita yatandukanye na Birmingham Legion 25 Ugushyingo 2026 Saa 06:56
  2. Nyagatare: Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zahuriye mu gutera ibiti 16 200 24 Ugushyingo 2026 Saa 23:27
  3. TI Rwanda yatabarije abasaga 1 650 bamaze imyaka 4 bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe  24 Ugushyingo 2026 Saa 20:19
  4. Winnie Wa Mummy yahishuye ko King Saha yashatse kumwica 24 Ugushyingo 2026 Saa 17:30
  5. CAS yasubije Sénégal igikombe cya Afurika cya 2025 24 Ugushyingo 2026 Saa 17:22