Bebe Cool yakuriweho ikirego cya Miss Jolly

Bebe Cool yakuriweho ikirego cya Miss Jolly

Umuhanzi wo muri Uganda, Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool, yemerewe kudakurikiranwa mu mategeko nyuma yo kubahiriza ibyo yari yasabwe n’Umunyarwandakazi Miss Mutesi Jolly, wari wamureze ibikorwa byafatwaga nk’ibimuharabika yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Mu ibaruwa yo ku wa 18 Kamena 2026, yanditswe na sosiyete y’abanyamategeko ya Mbidde & Co. Advocates ikorera i Kampala muri Uganda, hagaragajwe ko Bebe Cool yubahirije ibisabwa byari bikubiye mu nyandiko yamuburiraga ko ashobora kuregwa, yari yohererejwe ku wa 17 Kamena 2026.

Iyo sosiyete y’ubutabera yavuze ko Bebe Cool yemeye gukuraho inyandiko zari zarashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse anavugana n’umunyamategeko mukuru w’iyo sosiyete, Dr. Fred Mukasa Mbidde, ibintu byafashwe nk’intambwe ikomeye yo gukemura ikibazo cy’inyandiko zavugwagaho gusebanya.

Mbidde & Co. Advocates yatangaje ko kubera uko kubahiriza ibyo yasabwaga, nta zindi gahunda zo kujyana Bebe Cool mu nkiko zizakomeza muri iki kibazo.

Icyakora, iyo sosiyete yibukije ko uburenganzira bwa Miss Mutesi Jolly bugikomeza kurindwa n’amategeko, kandi ko ashobora kongera gufata izindi ngamba mu gihe ibintu nk’ibi byazongera kubaho mu gihe kiri imbere.

Ibaruwa yasinywe na Mbidde & Co. Advocates, sosiyete y’amategeko yari ihagarariye inyungu za Jolly Mutesi muri uru rubanza rwari rwatangiye gufata indi ntera hagati ye na Bebe Cool.

NIYIRORA Theogene

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48