RDB mu nzira zo gutangira ibikorwa bya Visit Rwanda i Burayi

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 10, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB rwatangiye gushaka ibigo by’ubucuruzi bishobora kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’i Burayi. Iki gikorwa kizakorwa binyuze mu bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa na Luxembourg.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 9 Kamena 2026, ibigo bizatoranywa bizaba bifite inshingano yo kwamamaza Visit Rwanda mu bihugu birimo u Bufaransa, Luxembourg, Monaco, Espagne, u Butaliyani na Portugal.

Ibyo bikurikiye ibiheruka gutangazwa ko ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze za Amerika hifuzwa abafasha u Rwanda kwamamaza Visit Rwanda muri USA, Bresil, Mexique na Argentine.

U Rwanda rwatangiye iyi gahunda yo kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo ku ruhando mpuzamahanga ruhereye kuri Arsenal mu 2018 kandi byagiye bitanga umusaruro mu kumenyekanisha u Rwanda no kongera umubare w’abarusura.

Visit Rwanda ikomeje kwagura ibikorwa byayo ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu gufatanya n’amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi no muri Amerika.

Muri Nzeri 2025 ni bwo u Rwanda rwasinye amasezerano y’imikoranire na Los Angeles Clippers ikina NBA na Los Angeles Rams yo muri NFL, birugira igihugu cya mbere cya Afurika kibaye umufatanyabikorwa n’amakipe yo muri Amerika.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RBD, yagaragaje ko ubukerarugendo bw’u Rwanda mu 2025 bwinjije arenga miliyoni 685$ asaga miliyari 880 Frw).

Aya mafaranga yiyongereyeho miliyoni 38 z’amadolari ugereranyije na miliyoni 647 z’amadolari yinjijwe mu mwaka wa 2024.

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 10, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE