Ibitaramo bya ‘Summer Country tour’ bizatanga akazi ku rubyiruko rurenga 2000

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 6, 2026
  • Hashize amasaha 14
Image

Umuyobozi wa Watu Wavu, irimo gutegura ibyo bitaramo Kenny Mugarura, yatangaje ko kimwe mu musaruro biteze mu bitaramo bya ‘Summer Country Tour’ bizaririmbamo abahanzi barimo Bruce Melodie na The Ben mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda, ari uko bizatanga akazi ku rubyiruko rusaga 2000. Ni ibitaramo bizatangira tariki 13 Kamena 2026, bikaba byarateguwe mu rwego rwo gukora umuziki ucuruza.

Yabigarutseho mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 5 Kamena 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabanjirijwe n’igitaramo kigufi cyabereye muri Camp Kigali, cyahuje abanyamakuru, abahanzi n’abafatanyabikorwa b’uwo mushinga mu rwego rwo kumurikwa uko ibyo bitaramo byateguwe.

Mugarura avuga ko nubwo ibitaramo birimo gutegurwa na Watu Wavu ariko ari igitekerezo cya Bruce Melodie kigamije gusanga abakunzi babo hirya no hino mu gihugu. Yagize ati: “Ni ibitaramo bigamije kuzana umunezero mu gihugu hose no kugeza ku Banyarwanda imyiyereko idasanzwe. Ni yo mpamvu twahisemo gushora amafaranga menshi mu bijyanye n’imyiteguro n’uburyo ibi bitaramo bizakorwa. Ibyo abantu bazabona muri uru rugendo ni ibintu bitarabaho mu Rwanda.”

Akomeza avuga ko uwo mushinga utazatanga ibyishimo gusa ahubwo ufite n’intego yo gufasha urubyiruko kubona akazi by’igihe gito ubwo ibyo bitaramo bizaba birimo kuba. Ati: “Ahantu hose tuzajya dukorera igitaramo tuzatanga akazi k’iminsi itatu. Buri cyumweru tuzajya duha akazi abantu 915. Iyo ubiteranyije mu byumweru byose by’uru rugendo, akazi kazagera ku bantu 2,745. Abo bose ni urubyiruko ruzabona amahirwe yo gukorera kuri uyu mushinga.”

Mugarura avuga ko ibyo bitaramo byateguwe ku buryo bigomba kugirira umumaro abahakorera kuko, hazatangwa umwanya wo kugaragaza ibicuruzwa na serivisi zitandukanye bihakorerwa.

Ati: “Turashaka ko aho tuzajya hose hazabera n’imurikabikorwa. Bizafasha ba rwiyemezamirimo n’abahanzi bo muri ibyo bice kumenyekanisha ibyo bakora no kubona abantu babatera inkunga cyangwa abafatanyabikorwa bashya.”

“Summer Country Tour” ni ibitaramo byateguwe na Bruce Melodie azahuriramo na The Ben, Kitoko na Bwiza bikazatangira tariki 13 Kamena 2026 i Musanze bigasorezwa i Rubavu tariki 4 Nyakanga 2026.

Kenny Mugarura avuga ko ibitaramo bya ‘Summer country tour’ bizatanga akazi ku rubyiruko rusaga 2000
Bwiza avuga ko yiteguye guhiga Bruce Melodie na The Ben ku rubyiniro
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 6, 2026
  • Hashize amasaha 14
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE