Nyagatare – Karambo banyuzwe n’ivuriro rya Nkana ryongerewe ubushobozi bakavurirwa hafi
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare, bishimira ivuriro rito riri ku rwego rwa kabiri bahawe kuko ryabazaniye serivisi hafi, bari basanzwe bajya kuzishakira ahitwa Cyondo bikabasaba gukora ingendo ndende ndetse bakanirirwayo kubera ubwinshi bw’abahakirirwa.
Abaturage bo mu Kagari ka Karambo ko mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare, bishimira ko bubakiwe ivuriro hafi yabo, rikaba ryarabazaniye serivisi z’ubuzima bari basanzwe bajya gusaba bakoze ingendo ndende.
Cyebukayire Rosette agira ati: “Aho iri vuriro ryongerewe ubushobozi rigashyirwa ku rwego rwa kabiri byatubereye igisubizo, rituruhura ingendo zatuvunaga. Aha dutuye ku ruhande aho duhana imbibi n’igihugu cya Uganda tukaba twaravunwaga no kumanuka tujya kwivuriza Cyondo kuko ari kure. Byatumaga ufashwe n’uburwayi butavurirwa ku ivuriro ry’ibanze atabona uko yivuza kuko yategerezaga kubona ubushobozi bumujyana ku kigo nderabuzima. Aho iri vuriro ryubakiwe ubu turashima cyane kuko ubu hatangirwa serivisi zisumbuye zirimo no kwakira ababyeyi n’ubuvuzi bw’amenyo.”
Kabutibya Fred we avuga ko baruhutse ingendo ndende kandi zo mu misozi zashoboraga no guteza imfu. Ati: “Ni ukuri Imana yo mu ijuru ikomeze abayobozi babonye ko tutorohewe bakatwubakira iri vuriro. Tekereza ko umubyeyi yafatwaga n’inda tukamutwara tumuhetse kuko hari bimwe mu bice by’inaha bitagerwamo na moto ngo ube wayifashisha. Ibi biterwa n’imiterere y’inaha kuko hari imisozi. Ubu rero twarasubijwe kuko ivuriro baritwegereje kandi rigashyirwaho serivisi z’ibanze zikenerwa n’abaturage.”
Nkabwimukana Godance nawe yagize ati: “Turishimye cyane kuba turi kuvurirwa hafi. Imibereho y’umuturage w’inaha iri kurushaho kuba myiza cyane ko iby’ibanze mu bikorwa remezo tumaze kubigezwaho. Uretse kwivuriza hafi ubu dufite amashyanyarazi n’amazi aho byose tubifata nk’iterambere ryacu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry avuga ko uko ubushobozi bugenda buboneka mu byitabwaho harimo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi. Ati: “Ni byo bariya baturage bari bakeneye ivuriro. Ni inshingano z’ubuyobozi rero kureba ibyo abaturage bakeneye hanyuma bitewe n’ubushobozi buhari tukabagezaho ibikorwa remezo bakeneye kurusha ibindi.”
Asaba abaturage bashobora guhura n’uburwayi kujya bihutira kwivuza kare kugira ngo batazahara bikadindiza ibikorwa byabo byo kwiteza imbere. Ati: “Ivuriro rero abaturage baribonye icyo tubasaba ni ukuribyaza umusaruro barwara bakarigana kandi ku gihe kugira ngo batarembera mu ngo bikababuza gukora imirimo yabo ibateza imbere. Ikindi ni uko bibuka gutanga Mituweli kugira ngo batazagira imbogamizi mu kwivuza.”
Mu Karere ka Nyagatare hari amavuriro mato yo ku rwego rwa kabiri agera kuri atanu, yose atanga ubuvuzi bw’amenyo n’amaso rikanatanga na serivisi z’ububyaza, hari ibigo nderabuzima 20 amavuriro mato 83 n’ibitaro 2.

