Imbamutima za Noam Emeran wahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 6, 2026
  • Hashize amasaha 15
Image

Rutahizamu ukina anyuze mu mpande, Noam Fritz Emeran ukinira FC Groningen yo mu Cyiciro cya mbere mu Buholandi yagaragaje imbamutima ze zo guhamagarwa bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Hari hashize imyaka itatu uyu mukinnyi w’imyaka 23 yifuzwa n’u Rwanda ariko akagenda biguru ntege mu kwemera ko yarukinira.

Aganira n’itangazamakuru ku mugoroba wo ku wa Gatanu, Noam Emeran yavuze ko yishimiye guhagararira igihugu nyina avukamo ndetse se akaba yaragikiniye.

Ati: “Ndumva nishimye kandi ntewe ishema no guhagararira igihugu cyose, igihugu cyanjye, igihugu cya mama kandi papa yakiniye mbere. Nanjye binteye ishema kubigiramo uruhare.”

Abajijwe impamvu byasabye igihe kugira ngo agaragare mu Mavubi, uyu musore ukiri muto ushobora gukina nka rutahizamu cyangwa akanyura ku ruhande, yavuze ko yashakaga kuza yiteguye, afite kinini yafasha u Rwanda.

Ati: “Byaratinze kuko mu by’ukuri nashakaga kuza mu ikipe niteguye, nkagira icyo nongeramo kuko izina ryanjye ni Noam Emeran. Numvaga ngomba kuba niteguye, ubu ndumva ari ko bimeze kuko nakinnye imikino ku rwego rw’ababigize umwuga. Ntekereza ko ari icyo gihe cyiza cyo kuza.”

Noam yavuze ko kwemera gukinira u Rwanda kitari icyemezo cye gusa, ahubwo yakiganiriyeho n’ababyeyi be barimo Se wakiniye Amavubi mu myaka 19 ishize.

Ati: “Birumvikana, twaganiriye kuri iki cyemezo. Ntabwo ari icyemezo nafashe ku giti cyanjye, naganiriye n’umuryango wanjye nk’uko buri gihe tubikora. Yamfashije kuza hano.”

Yongeyeho ko nta wundi mukinnyi yigeze abaza ibijyanye n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ndetse ubu yumva ameze nk’uri mu rugo.

Ati “Banyakiriye neza, nta kindi nabasaba. Ndumva ndi mu rugo kandi ni ibintu byiza. Nta wundi muntu nabajije, ni papa na mama gusa. Nzatanga 100% cyangwa 200%. Ndi hano ngo mfashe ikipe kugira ngo igire ibyo igeraho kandi nzatanga byose.”

Yatangiriye ruhago mu ikipe y’abato ya FC Brussels mu Bubiligi, mbere y’uko yerekeza muri L’Entente Sannois Saint-Gratie yari mu cyiciro cya gatatu mu Bufaransa, ahava ajya muri Amiens yari mu Cyiciro cya mbere.

Nubwo uyu mukinnyi yari atarakinira ikipe ya mbere ya Amiens, ntibyabujije amakipe arimo Manchester United kumutera imboni, aho bamwe bamugereranya nka Gaël Kakuta, Anthony Martial cyangwa Neymar.

Mu 2019 ni bwo yageze muri ‘Académie’ ya Manchester United, ariko ayivamo mu mpeshyi ya 2023, yerekeza muri FC Groningen mu Buholandi.

Noam Fritz Emeran yavuze ko yishimiye gukinira Igihugu ababyeyi be bavukamo
Noam Fritz Emeran yakoranye imyitozo na bagenzi be bari kumwe i Cairo mu mwiherero w’Amavubi
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 6, 2026
  • Hashize amasaha 15
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE