NBA: New York Knicks yatangiye neza imikino ya nyuma

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 4, 2026
  • Hashize amasaha 11
Image

New York Knicks yatsinze San Antonio Spurs amanota 105-95 mu mukino wa mbere w’iya nyuma ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA. Wari umukino wa mbere mu mikino ishobora kuzagera kuri irindwi, wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Kamena 2026. 

San Antonio Spurs yari mu rugo ni yo yatangiye neza itsinda agace ka mbere ku manota 27 kuri 19. Mu gace ka kabiri, New York Knicks yagarukanye imbaraga ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Jalen Brunson na Kari- Anthony Towns itsinda aka gace ku manota 29 kuri 28.

Igice cya mbere cyarangiye San Antonio Spurs ikomeje kuyobora umukino n’amanota 55 kuri 48 ya New York Knicks. Mu gace ka gatatu, umukino wakomeje kwegerana cyane Jalen Brunson na Victor Wembanyama batsindira amakipe yombi.

Mu gace ka nyuma New York Knicks yakomeje kongera ikinyuranyo cy’amanota ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Jalen Brunson na Kari-Anthony Towns. Aka gace Knicks yagatsinzemo amanota 29 kuri 19. 

Umukino warangiye New York Knicks itsinze San Antonio Spurs amanota 105-95 yegukana intsinzi ya mbere mu mikino ya nyuma ya NBA. Umukino wa kabiri uteganyijwe mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Kamena 2026.

Jalen Brunson yatsinze amanota 30 muri uyu mukino
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 4, 2026
  • Hashize amasaha 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE