Nyamasheke: Umuhanda Bushenge – Ntango uri gukorwa witezweho kubakura mu bwigunge
Abaturage b’Imirenge ya Bushenge, Shangi na Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko ubwigunge bari bamazemo igihe bugiye gushyirwaho iherezo bitewe n’umuhanda Bushenge-Ntango wari mubi cyane watangiye gukorwa.
Uwo muhanda w’ibilometero birenga gato 27 urakorwa ku bufatanye bw’Akarere n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere rya Taransiporo (RTDA), urimo gutsindagirwa mu buryo burambye, n’ibiraro byawo byateraga ibibazo bikorwa mu buryo bukomeye.
Abaturage bavuga ko bari barawusabye kuko usibye ko nta modoka itwara abagenzi yawugeragamo, haba mu mvura no mu zuba, n’imbangukiragutabara ntiyashoboraga kugera mu bigo nderabuzima bya Muyange na Mukoma gutwarayo abarwayi cyangwa abagore batwite bagana ku bitaro bya Bushenge.
Ku bijyanye n’ibibazo by’ubukungu watezaga, Murwanashyaka Sylvère utuye mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Mariba, Umurenge wa Nyabitekeri avuga ko uwejeje imyaka yayigezaga mu isoko rya Bushenge ku mutwe, urugendo rw’amasaha 4, kugera mu mujyi wa Rusizi bikaba amasaha 6 cyangwa 7 mu bwato kugenda gusa.
Ati: ”Umurenge wa Nyabitekeri ni ikigega cy’Akarere ka Nyamasheke mu buhinzi bw’ikawa, ibishyimbo, ubunyobwa, imyumbati n’ibindi. Ntibyigeze biduteza imbere kuko tutabonaga aho tubigurisha. Byatumye tutagira isoko kandi Abanyarwanda b’imihanda yose n’abanyekongo bagombaga kurema isoko rya Nyamitaka ntibazaga kuko ntiryari rifashe.”
Yongeraho ati: “Twakomeje gutakamba haba mu bayobozi banyuranye badusuraga mu bihe by’izuba kuko mu mvura nta modoka n’imwe yashoboraga kuhatinyuka, kuba waratangiye gukorwa dufite icyizere cyo gusezerera ubwigunge tumazemo igihe kirekire.”
Ku bijyanye no kugera ku bitaro bya Bushenge ku bagore batwite cyangwa abafite ibibazo by’uburwayi byihutirwa, boherejwe muri ibi bitaro, impungenge zabaga ari zose kuko nk’imvura ihise nta kinyabiziga na kimwe cyagombaga kuba cyahava, no kumuheka mu ngobyi, cyane cyane nijoro hatanabona, habaga impungenge zikomeye ko abamuhetse bashobora kumukubita hasi.
Mukangweshi Annonciata wo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Kigabiro, uvuga ko mu bana 6 afite, 2 yababyariye mu nzira kubera uwo muhanda, yabuze abamugeza kwa muganga.
Ati: “Ntibyashobokaga na rimwe ko imbangukiragutabara ituruka mu bitaro bya Bushenge ngo igere ino mu bigo nderabuzima bya Muyange na Mukoma gutwara umurwayi urembye cyangwa umugore uri ku nda. Nagiye ngira ibibazo by’inda nijoro n’imvura yaguye, nkabyarira mu mayira bampetse mu ngobyi mfite impungenge zikomeye ko bankubita hasi,hatanabona kuko ino udutelefoni two kumurikisha tugirwa na bake.”
Yongeyeho ati: “Ababyeyi turashimira cyane Perezida Kagame udukuye mu bwigunge no guhangayika k’umubyeyi utwite ku buryo hari abagore babaga batwite bakajya gucumbika hafi y’ibitaro bya Bushenge, nk’ibyumweru 2 bigashira, ngo igihe cyo kubyara nikigera ntibazabunze imitima. Niwuzura byose bizaba bikemutse.”
Ngendabanga Fidèle, umumotari ukorera muri uwo muhanda, avuga ko mu bihe bisanzwe moto kuva Bushenge kugera Nyabitekeri yari amafaranga 3 500, bwakwira akaba amafaranga 5 000, imvura yaba yaguye ntihagire umumotari watekereza kuhava cyangwa kuhajya, ayo umugenzi yatanga yose.
Ati: “Ibi byose uyu muhanda niwuzura, wakozwe neza bizaba birangiye. Nta mugenzi uzongera guhangayika, nta wahinze uzongera guhangayikishwa no kugeza umusaruro ku isoko, nta n’umugore utwite, umurwayi urembye cyangwa uwagize impanuka uzongera guhangayikishwa no kugera ku bitaro bya Bushenge. Dushimiye cyane Ubuyobozi bwatekereje ko uyu muhanda ukwiye gukorwa. Twizeye ko amaherezo na kaburimbo izashyirwamo bikarushaho kugenda neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Muhayeyezu Joseph Désiré akavuga ko ukurikiranwa cyane ku buryo bigenze neza uyu mwaka warangira wuzuye.
Ati: “Uyu muhanda watangiye gukorwa muri Nzeri umwaka ushize, ukazakorwa mu gihe cy’umwaka n’igice. Urakurikiranwa cyane na RTDA n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, ugiye gukemura ibibazo byinshi birimo icy’ubuhahirane bwari bwarabaye agatereranzamba kubera ko uwari uhari utari ushobotse, icy’ubuzima cyane cyane, n’icy’ishoramari kuko abafite ubushobozi bahavaga bakigira ahandi, n’urubyiruko rwahahungaga, byose uyu mwaka urarangira bikemutse.”
Asaba abaturage kuzawufata neza no kuwubyaza umusaruro w’ishoramari mu buryo bwose bushoboka.

