Ingengo y’Imari iziyongeraho miliyari 844.2 Frw mu 2026/2027
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf yatangaje ko ingengo y’imari iteganyijwe kuzakoreshwa mu mwaka wa 2026/2027 ari miliyari 7796.3 Frw, ikaba aziyongeraho miliyari 844.2 Frw ugereranyije na miliyari 6,952.1 Frw, zakoreshejwe mu mwaka 2025/2026.
Yabitangaje kuri uyu wa 11 Gicurasi 2026 ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’igihe giciriritse mu mwaka wa 2026/2027. Yagize ati: “Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027, amafaranga ateganyijwe kwinjira azagera kuri miliyari 7.796,3 Frw akaba aziyongeraho agera kuri miliyari 844.2 Frw ugereranyije na miliyari 6,952.1 Frw ari mu ngengo y’imari ivuguruye muri uyu mwaka wa 2025/2026.”
Minisitiri Murangwa yagarutse ku byitaweho mu gutegura imbanzirizamushinga y’Ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027, yavuze ko hashingiwe ku ntego zikubiye muri Gahunda ya Kabiri yo Kwihutisha Iterambere (NST2), hitawe ku ngaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, hanashingiwe kuri politiki yo kwinjiza amafaranga no kuyakoresha, izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ifumbire mvaruganda no gukomeza imicungire myiza y’imari ya Leta hagamijwe kugabanya icyuho mu ngengo y’imari no kugenzura imyenda ya Leta.
Yavuze ko urwego rw’ubuhinzi rugira uruhare rwa 20%, umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi wazamutse ku gipimo cya 7% naho umusaruro w’ibihingwa byoherezwa mu mahanga wazamutse ku gipimo cya 32%, umusaruro w’urwego rw’inganda wazamutseho 11% bitewe ahanini n’umusaruro w’amabuye y’agaciro na kariyeri byazamutse ku gipimo cya 17% n’uwibitunganyirizwa mu nganda wazamutse ku gipimo cya 10%.
Urwego rwa serivisi rwazamutse ku gipimo cya 9% biturutse ahanini ku musaruro mwiza wabonetse mu bucuruzi, ubukerarugendo, gutwara abantu n’ibintu ndetse n’itumanaho.
Ku bijyanye n’ibiciro ku masoko, byageze kuri 13% muri Mata 2026, bivuye ku 9,2% muri Werurwe 2026, izamuka ryaturutse ahanini ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ibicanwa harimo amakara, gaze n’ibiribwa. Muri rusange, impuzandengo y’izamuka ry’ibiciro hagati ya Mata 2025 na Mata 2026 byageze ku gipimo 8.2% bivuye kuri 7.6% yari yazamutseho mu kwezi kwa Werurwe 2026.
Icyuho hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga cyagabanyitseho 1.9%mu 20205, biva kuri miliyari 2.4 z’amadolari ya Amerika mu 2024 zigera kuri miliyari 2.3 z’amadolari ya Amerika mu 2025 bitewe n’igabanyuka ry’ibyo dutumiza mu mahanga ku gipimo cya 14.9% mu 2025 ugereranyije na 15% byari byiyongereyeho mu mwaka wa 2024.
Inyungu muri serivisi yarazamutse igera kuri miliyoni 84.1 z’amadolari ya Amerika mu 2025 ivuye 78.4 z’amadolari ya Amerika yariho mu 2024, bitewe no kwiyongera kwa serivisi dutanga hanze ku gipimo cya 2.9% ugereranyije n’izo tuhasaba zazamutse ku gipimo cya 2.5%.
Ku bijyanye n’umwenda w’igihugu, kugeza ubu ibipimo bigenderwaho biri mu rugero kuko mu Ukuboza 2025 kuko 89.2% by’umwenda w’igihugu, yari imyenda ihendutse itangwa cyane n’amabanki n’ibigega mpuzamahanga ku nyungu yo hasi n’igihe kirekire cyo kwishyura.
Ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ivuguruye 2025/2026, hagaragajwe ko muri Kamena 2025, Inteko Ishinga Amategeko yemeje ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026 ingana na miliyari 7,032.5 Frw muri Gashyantare 2026 iravugururwa igera kuri miliyari 6,952.1 Frws.
Hagati ya Nyakanga n’Ukuboza 2025, amafaranga yakusanyijwe, imisoro, amahoro n’impano yiyongereyeho miliyari 46 Frw, agera kuri miliyari 2,390.1 Frw ugereranyije na miliyari 2,348.1 Frw yari ateganyijwe.
Ku bijyanye n’uburyo yakoreshejwe mu ngengo y’imari hagati ya Nyakanga n’Ukuboza 2025, amafaranga yose yageze kuri miliyari 2,931.6 Frw ugereranyije na miliyari 3,213.9 Frw yari ateganyijwe gukoreshwa akaba yaragabanyutseho miliyari 282.3 Frw. Hagendewe ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ya 2025/2026 mu gihe gisigaye cy’umwaka bigaragara ko ishyirwa mu bikorwa rizagenda neza.
Yagarutse ku mirongo migari yagendeweho mu gutegura umushinga w’ingengo y’imari ya 2026/2027 no mu gihe giciritse, hitawe ku ngaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, no kuri politiki yo kwinjiza amafaranga no kuyakoresha harimo gukomeza gushyigikira iterambere n’imikorere ya RwandAir, gushyira imbaraga mu rwego rw’ubuhinzi hitabwa cyane cyane ku nyongeramusaruro no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Ibikorwa by’ingenzi bizibanda ku gukomeza ingaba zo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko. kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igamije imibereho myiza, gukomeza gushyigikira politiki y’imisoro igenda ihuzwa na politiki n’imisoro bihuriweho n’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, guhangana n’ingaruka z’ibiza n’imihindagurukire y’ibihe.
Minisitiri Murangwa yasobanuye ko izamuka ry’ingengo y’imari ya 2026/2027 rizaterwa ahanini no kwihutisha imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga gishya cya Kigali. Kongera inkunga igenerwa RwandAir iyifasha guhangana n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 5,273.8 Frws, inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 548.3 Frw naho inguzanyo z’amahanga zizagera kuri miliyari 1,974.1 Frws.
Minisitiri Murangwa yanagaragaje uburyo amafaranga azakoreshwamo mu ngengo y’imari 2026/2027, mu mafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari asanzwe azagera kuri miliyari 4,775.1 Frws; amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri miliyari 3,021.1 Frws.
Biteganyije ko umushinga w’itegeko rigenga ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/22027 uzashyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko muri Kamena uyu mwaka wa 2026.



