REG, MINEDUC na RP basoje amarushanwa yo guhimba udushya mu ikoranabuhanga
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2026, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, bifatanyije na Politekinike y’u Rwanda (Rwanda Polytechnic: RP), bahembye imishinga y’abanyeshuri bagaragaje imishinga y’udushya mu ikoranabuhanga ritanga ibisubizo ku bibazo bigaragara mu bigo n’inganda zo mu Rwanda.
Byakozwe mu gikorwa cyo gusoza amarushanwa ngarukamwaka yo guhimba utwo dushya yiswe ‘RP Skills Challenge 2026 Edition: Hachathon’ yari amaze iminsi18.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette, yashimye abanyeshuri batsinze ayo marushanwa anasaba ibigo by’abikorera, ibya Leta ndetse n’abanyenganda kugira ubufatanye n’imikoranire ifatika na RP mu gushyira mu bikorwa iyi mishinga y’abanyeshuri baba bavumbuye udushya mu gushaka ibisubizo mu ikoranabuhanga.
Yagize ati: “Icyo dusaba ni imikoranire hagati y’amashuri nk’aya ya Tekinike n’abikorera, kuko iyo bitabayeho ibi bisubizo biba byavumbuwe biguma hano, tugasaba n’uruhare rwa mwarimu mu kumenya ibigezweho noneho akabizana akabyinjiza mu byo abanyeshuri biga.”
Umuyobozi Mukuru wa Politekinike y’u Rwanda Dr. Sylvie Mucyo yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu gushaka ubufatanye n’abanyenganda ku buryo iyo mishinga itangira gushyirwa mu bikorwa.
Yagize ati:“Icyo twifuza ni ugukomeza kunoza iyi mishinga Prototype mu byo twita ‘Post challenge’ noneho hakabaho imikoranire, ibyo bisubizo byatanzwe n’abanyeshuri abanyenganda n’abikorera bakazikoresha twese tukabishyiramo imbaraga abanyeshuri bagahita batangira gukorana n’inganda kandi hari inganda zamaze kubitwemerera, reka turebe ibizavamo ariko ni iyo gahunda.’’
Umwe mu mishinga ujyanye n’ibikorwa bya REG watsinze amarushanwa ni umushinga wakozwe n’abanyeshuri bo mu ishuri RP Musanze, Eric Ndikumana na Ishimwe Steven. Uwo mushinga wagaragaje igisubizo mu kurwanya ubujura no kwangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi.
Ndikumana yagize ati: “Agashya kari mu mushinga wacu ni uko n’iyo umujura agerageje kuza ahari ibikorwa bya REG nk’ishami (Substation), twashyizeho camera n’uburyo bw’ikoranabuhanga (Sensors) bumenya umuntu uhageze, noneho camera ikamubona, igahereza Ubwenge Muntu Bukorano (AI) igasesengura, igahita imenyesha inzego zose za REG ku buryo bahita bakurikirana icyo kibazo bagafata uwo mujura. Ikidasanzwe ni uko camera ziba zifite ububasha bwo gusesengura icyo uwo muntu arimo gukora bitandukanye no kumubona gusa.”
Ishimwe yagize ati:“Icyifuzo cyacu ni uko umushinga wacu washyirwa mu bikorwa bigatangira umusaruro.”
REG igaragaza ko isanzwe ifitanye ubufatanye na RP mu mishinga itandukanye kuri ubu hakaba hiyongereyeho n’uyu mushinga. REG kandi yatangaje ko ari umushinga mwiza kandi izakomeza gukorana n’abo banyeshuri ndetse na RP mu kureba uburyo uwo mushinga (Solution) yavumbuwe n’abanyeshuri wanozwa, hanyuma ukaba wanatangira gushyirwa mu bikorwa.
Jean Paul Iradukunda, umuyobozi w’agashami gashinzwe guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga muri REG, yashimye umushinga wakozwe n’abanyeshuri ba RP batsinze amarushanwa avuga ko unogejwe neza wazafasha mu kurwanya ubujura n’abangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi.
Yagize ati: “Abanyeshuri barashoboye, RP yigisha neza, urabona ko hazamo iterambere. Icyo navuga ku mushinga bakoze, babikoze neza, ariko biracyari ku rwego rukeneye kongera kunozwa bagashyiraho ibyo twitwa features.
Ibyo bakoze kandi biragaragara ko bifite icyo byafasha REG, tuzabegera bose tugerageze gukorana na bo no kureba ibyo twahinduramo, tuyitangize gato (pilot Project) nitubona irimo gutanga umusaruro tuyigeze ku buyobozi bukuru, nitubona irimo gutanga umusaruro ku buryo twatangira ku mushinga ufatika wo gutanga umusaruro mu bikorwa remezo bya REG dukomeze tuyikoreshe.”
Ijambo “Hackathon” ni irushanwa cyangwa amahugurwa aho abantu bahanga udushya (innovation) mu gihe gito.
Ni abanyeshuri 48 bari mu matsinda 18 bafite imishinga (Challenges) 6 yatoranyijwe ijyanye na Kompanyi esheshatu zitandukanye zayitanze ngo ishakirwe ibisubizo muri RP. Mu mishinga yakozweho ubushakashatsi mu kuba yabonerwa ibisubizo harimo ibijyanye n’ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, itumanaho, n’iyindi ijyanye n’inganda nka Inyange n’izindi.




