Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Botswana (Amafoto)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Botswana rwasize hasinywe amasezerano mu ngeri zinyuranye nk’ubufatanye mu gukuraho visa ku baturage, kuzamura ubucuruzi n’ishoramari hagati y’impande zombi n’ibindi.
Ku wa 6 Gicurasi 2026, ni bwo Perezida Kagame yatangiye uruzinduko muri Botswana, rwari rugamije kwagura umubano w’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Ku munsi wa mbere, hasinywe amasezerano mu ngeri zirimo ikurwaho ryo gusoresha kabiri abaturage b’ibihugu byombi, gukuraho visa ku baturage, ubwikorezi bwo mu kirere, ubufatanye mu by’ubuzima, imikoranire mu by’ubucuruzi, ubukungu n’ishoramari.
Isinywa ry’aya masezerano ryakurikiwe na Perezida Paul Kagame na mugenzi we w’iki gihugu Duma Gideon Boko. Mu ijambo yavuze ubwo yakirwaga ku meza na mugenzi we wa Botswana, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda na Botswana bifitanye isano ikomeye kuko bihuje icyerekezo mu byerekeye imiyoborere.
Ati: “Twemera ko amajyambere arambye agerwaho binyuze mu miyoborere ifite intego, yubahiriza inshingano kandi ishingiye ku mibereho myiza y’abaturage bacu. Iyi migirire dusangiye igaragaza icyerekezo kigari cy’umugabane wacu.”
Perezida Kagame kandi yasuye ikigo cyo muri iki gihugu gishinzwe gukurikirana ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya diamant, kizwi nka Diamond Trading Company Botswana (DTC Botswana) yerekwa n’imirimo gikora.
Ni ikigo Guverinoma y’iki gihugu ifatanyije na sosiyete y’u Bwongereza De Beers ku buryo bw’imigabane ingana na 50/50. DTC Botswana ni cyo kigo kinini kandi gikomeye ku Isi mu gutunganya no kugena agaciro ka diamant kikaba gifite ubushobozi bwo gutunganya igipimo cy’uburebure bwa diamant, miliyoni 45 buri mwaka.
Kuva mu myaka ya 1960 ubwo Botswana yamenyaga ko ifite amabuye y’agaciro ya diamant, kugeza ubu agira uruhare rukomeye mu bukungu bw’igihugu.
40% by’amafaranga yose Guverinoma ya Botswana yinjiza ava muri diamant, ndetse aya mabuye y’agaciro akiharira 80% by’ibyo iki gihugu cyohereza mu mahanga byose. Kugeza ubu kandi Botswana ni cyo gihugu ku Isi gifite diamant nyinshi.















