Inkindi Aisha yahishuye ko gukina Filimi ari umunyamahane bishimisha abamukirikira

Inkindi Aisha yahishuye ko gukina Filimi ari umunyamahane bishimisha abamukirikira

Umukinnnyi muri Filime nyarwanda Inkindi Aisha yatangaje hari igihe cyageze akabona ko gukina filime ari umunyamahane bimwicira isura agakina yitonda ariko abantu bakamugaragariza ko batabyishimiye ahubwo bamukunda akina nk’umunyamahane. 

Ubusanzwe gukina Filime ni igihe baguhaye imico y’umuntu runaka bakakubwira imyitwarire bakeneye ko uwo muntu ari bugire ibizwi nka ‘Character’ cyangwa ‘Role’ noneho ugakina iyo mico bakubwiye.

Ubwo yari mu kiganiro na Kiss FM cyabaye tariki 17 Mata 2026, Aisha yagaragaje ko imico (Characters) ashoboye kandi anakunda muri Filime ariko anavuga ibyo atajya ashobora burundu nyamara bihabanye n’uko ateye mu buzima busanzwe.

Ati: “Njyewe muri filime nta Character ntakunda urumva nakunze gukina ndi umunyamahane ngera aho mbona bitangiye kunyangiriza isura, numva nshaka kwitonda ariko iyo nitonze muri Filime numva abantu bambwira bati ‘Aisha watubihirije.”

Nubwo ariko avuga ko akunda gukina imico yose ahawe,  avuga ko hari ibyo adashoboye kuko gukina akundana atabishoboye byamunaniye pe. Ati: “Ariko iyo ntashoboye gukina n’iyo gukundana ariko mu buzima busanzwe ni izina ry’Imana ndakunda pe.”

Ni kenshi abakinnyi ba Filime bavuga ko abantu batajya bashobora gutandukanya ibyo bakina n’ubuzima bwabo bwa buri munsi kuko abakina izo bita iz’ubugome babita abagome ibitandukanye na Aisha udashoboye gukina akundana ariko ngo akaba afite urukundo rwinshi.

Aisha azwi cyane muri Filime zitandukanye zirimo iza Killaman, Love and attentation ica kuri Youtube ye, ururabo n’izindi yandika.

Aisha avuga ko yashobora gukina ‘Charater’ zose uretse gukina akunda n’umusore runaka
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25