Musanze: Umuhanzi Nsengimana asaba urubyiruko kwirinda amacakubiri

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 15, 2026
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Umuhanzi Nsengimana Justin, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, arasaba urubyiruko rw’u Rwanda kwirinda amacakubiri no kugira uruhare mu kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n’ubwiyunge.

Ibi Nsengimana yabitangaje mu gihe u Rwanda n’Isi yose bari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho hibukwa amateka mabi igihugu cyanyuzemo, hanashimangirwa ingamba zo kwirinda ko byazasubira ukundi.

Nsengimana, ukomoka mu Karere ka Ngororero, avuga ko amateka ye arimo agahinda gakomeye, kuko Jenoside yamusigiye ubuzima bugoye. Yakuze nta mubyeyi n’umwe agira, nyuma y’uko ababyeyi be ndetse n’abavandimwe be bose bazize Jenoside.

Yagize ati: “Nakuriye mu gahinda gakomeye cyane. Nari nkiri muto, nta muryango nari mfite, ariko nyuma y’uko ingabo zahoze ari iza RPA- Inkotanyi zihagaritse Jenoside zikabohora Igihugu, nabashije kwiyubaka, ntekereza ku cyo nakorera u Rwanda kugira ngo rutazasubira mu icuraburindi rya Jenoside, mbese niyemeje gutanga umusanzu nyikumira.”

Avuga ko Jenoside yateguwe n’ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe, igashyirwa mu bikorwa n’urubyiruko rwari rwarangiritse mu mitekerereze. Yagize ati: “Urubyiruko rwigishijwe nabi rwishora mu bwicanyi, rwica abo banganya imyaka, harimo n’abavandimwe babo, ku buryo byari ibintu biteye ubwoba kwica mugenzi wawe mwiganaga, muturanye kandi ari urungano urumva ko abantu bari babaye nk’inyamaswa.”

Nsengimana ashimangira ko hari n’urundi rubyiruko rwari rufite uburere bwiza, cyane cyane urwari rwibumbiye muri RPA- Inkotanyi, rwagize uruhare rukomeye mu guhagarika Jenoside no gutabara Abatutsi bicwaga.

Ahereye kuri ayo mateka, Nsengimana asaba urubyiruko rwo muri iki gihe kwirinda amacakubiri ayo ari yo yose, no kwamagana abayobozi cyangwa ibitekerezo bishobora kubaganisha ku ivangura n’urwango. Yagize ati: “Urubyiruko ni rwo mizero y’igihugu. Nimwirinde uwabashora mu macakubiri, ahubwo muhitemo ubumwe n’urukundo, kuko uko abo dukomokaho bagenda basaza badusigira u Rwanda mu biganza byacu.”

Uyu muhanzi kandi asaba ababyeyi kugira uruhare rukomeye mu kurera neza abana babo. Yagize ati: “Ababyeyi bagomba gusobanurira abana babo amateka nyayo y’u Rwanda, bakabigisha ko Jenoside ari icyaha gikomeye cyakozwe n’ubuyobozi bwari bufite imyumvire mibi yo kwanga bamwe mu Banyarwanda.”

Umwe mu rubyiruko witwa Eric Tuyishime wo mu Karere ka Musanze, avuga ko indirimbo za Nsengimana zimufasha cyane mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagize ati: “Indirimbo ze zirimo inyigisho nyinshi. Iyo tugeze mu gihe cyo kwibuka, zidufasha gusobanukirwa amateka no gukomeza umutima. Zitwibutsa ko tugomba kubaho mu bumwe, tukirinda icyadusubiza inyuma.”

Mukamana Jeanne, umubyeyi utuye mu Murenge wa Muhoza, ashimangira ko uburere bw’ababyeyi bugira uruhare rukomeye mu mitekerereze y’abana. Yagize ati: “Iyo ababyeyi bigishije abana babo amacakubiri, n’ubuyobozi bukabishyigikira, abana bakurana umutima mubi ushobora kubaganisha ku bwicanyi n’imibereho mibi. Ni yo mpamvu tugomba kubigisha urukundo, ubumwe n’amateka nyayo y’igihugu cyacu.”

Yongeraho ko indirimbo z’abahanzi nka Nsengimana n’abandi bavuga ku bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda zunganira ababyeyi mu kurera abana neza, kuko zibafasha kumva no kwakira ubutumwa mu buryo buboroheye.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 15, 2026
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE