Guelleh w’imyaka 78 yatorewe kuyobora Djibouti muri manda ya Gatandatu

Guelleh w’imyaka 78 yatorewe kuyobora Djibouti muri manda ya Gatandatu

Ismaïl Omar Guelleh, w’imyaka 78 y’amavuko, yatorewe manda ya Gatandatu yo kuyobora Igihugu cya Djibouti ku majwi 97, 81% mu matora yabaye ku wa Gatanu, tariki ya 10 Mata 2026, aho yari ahatanye na Mohamed Farah Samatar, wagize amajwi 2,19%.

Ni amakuru yatangajwe na Televiziyo y’Igihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, ko Ismaïl Omar w’Ishyaka rya The People’s Rally for Progress akomeza kuguma ku butegetsi amazeho imyaka hafi 27, dore kuva mu 1999 aho yasimbuye nyirarume Hassan Gouled Aptidon.

Mu Ukwakira kwa 2025, ni bwo Inteko Ishinga Amategeko ya Djibouti yatoye itegeko ryo gukuraho imyaka 75 y’amavuko, nka kimwe mu byo ushaka kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu atagomba kuba arengeje ndetse inemeza, ubusabe bw’abaturage muri kamarampaka yo gutora Itegeko Nshinga rishya.

Hitezwe ko ibyavuye mu matora mu buryo ntakuka bizatangazwa mu gihe kiri imbere. Igihugu cya Djibouti gihereye mu ibihembe rya Afurika, aho ibarura riheruka gukorwa mu 2025 rigaragaza ko gituwe n’abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi 200.

Ismaïl Omar Guelleh yongeye gutorerwa kuyobora Djibouti muri manda ya gatandatu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Huye: Abafite resitora baragirwa inama yo gutereka gaze hanze y’inyubako 25 Ugushyingo 2026 Saa 09:47
  2. Inyeshyamba za CRP zahagaritse guhangana na FARDC i Bunia 25 Ugushyingo 2026 Saa 09:15
  3. Phanuel Kavita yatandukanye na Birmingham Legion 25 Ugushyingo 2026 Saa 06:56
  4. Nyagatare: Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zahuriye mu gutera ibiti 16 200 24 Ugushyingo 2026 Saa 23:27
  5. TI Rwanda yatabarije abasaga 1 650 bamaze imyaka 4 bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe  24 Ugushyingo 2026 Saa 20:19