Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje hanze ikawa, icyayi n’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo, ikawa n’icyayi bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 3,243,126 akaba asaga Miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda.
NAEB itangaza ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga icyayi kingana na Mega Toni 544.4, cyikinjiza amadolari y’Amerika 1,487,317.
Ibihugu by’ingenzi icyayi cyoherejwemo ni muri Pakistan, mu Misiri no mu Bwongereza.
Mega Toni 222.3 z’ikawa ni zo zoherejwe hanze, zinjiza amadolari y’Amerika 1,436,717. Igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 6.46.
Ikawa yoherejwe mu Bwongereza, mu Buholandi, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika no muri Canada.
Naho ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo byoherejwe mu mahanga bingana na Mega Toni 295.2 byinjije amadolari y’Amerika 319,092.
Ibikomoka kuri ubwo buhinzi byoherejwe mu Buholandi, mu Bwongereza no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).



