Abapolisi bagiye kujya mu butumwa basabwe kuba ba ambasaderi b’Igihugu

Abapolisi bagiye kujya mu butumwa basabwe kuba ba ambasaderi b’Igihugu

Itsinda ry’Abapolisi bagiye kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), bibukijwe ko ari ba Ambasaderi mu gihugu bagiye gukoreramo akazi batumwe.

Ni impanuro bahawe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, mu gihe bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro i Bangassou muri Repubulika ya Centre Afrique.

Izi mpanuro yazibahereye ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Ubutumwa bwa Polisi buri ku rubuga rwa X, bugira buti: “Yabibukije ko ari ba ambasaderi b’Igihugu bagomba kuzakora akazi kabo kinyamwuga, aho bazaba bari hose kugira ngo bazabishobore barasabwa kuzakorera hamwe.”

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, bwanibukije itsinda ry’Abapolisi bagiye kujya muri Repubulika ya Centre Afrique, ko hari bagenzi babo bababanjirije bahesheje ishema Igihugu, bubasaba kuzakomereza aho bagejeje ndetse bakanarushaho.

Amafoto: RNP

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Phanuel Kavita yatandukanye na Birmingham Legion 25 Ugushyingo 2026 Saa 06:56
  2. Nyagatare: Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zahuriye mu gutera ibiti 16 200 24 Ugushyingo 2026 Saa 23:27
  3. TI Rwanda yatabarije abasaga 1 650 bamaze imyaka 4 bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe  24 Ugushyingo 2026 Saa 20:19
  4. Winnie Wa Mummy yahishuye ko King Saha yashatse kumwica 24 Ugushyingo 2026 Saa 17:30
  5. CAS yasubije Sénégal igikombe cya Afurika cya 2025 24 Ugushyingo 2026 Saa 17:22