Mozambique: Abanyarwanda bafashije abahuye n’ibiza

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 3, 2026
  • Hashize amezi 4
Image

Abanyarwanda baba muri Mozambique bageneye imfashanyo y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku, abaturage bahuye n’umwuzure mu kwezi kwa Mutarama 2026 watewe n’imvura idasanzwe yangije imyaka myinshi ndetse igasenya inzu n’ibindi bikorwa remezo.

Iyo nkunga yashyikirijwe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ku cyicaro cyayo giherereye i Maputo ku wa Mbere tariki ya 2 Gashyantare 2026, ahagana saa yine na 45.

Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique n’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu  (RCA Mozambique), bikaba byashyikirijwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mozambique Maria Manuella do Santos Lucas.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique Donat Ndamage, yihanganishije abagizweho ingaruka n’ibyo biza ndetse n’Igihugu cyose muri rusange.

Ati: “U Rwanda rwifatanyije namwe mu kaga mwagize kandi tuzakomeza kubabara hafi.”

Umuyobozi wa RCA Mozambique bwana Justin Nsengimana, na we yihanganishije abagizweho ingaruka n’iyo myuzure.

Ati: “Nk’Abanyarwanda baba bano muri Mozambique ntitwari kurebera abaturanyi bacu, abavandimwe, inshuti zacu tubana buri munsi bagwiriwe n’ako kaga ngo tubyihorere.”

Biturutse kubushake bwa buri umwe, Abanyarwanda baba muri Mozambique bakusanyije imifuka 300 y’ifu y’ibigori, amakarito 50 y’isabune n’amabalo 50 y’imyenda n’inkweto, harimo iby’abana, abagore n’abagabo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Maria Manuella do Santos Lucas, yashimiye Abanyarwanda batuye muri Mozambique hamwe n’ubuyobozi bwa Ambassade y’u Rwanda umutima mwiza n’umuco wo gufasha.

Yagize ati: “Mpereye kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame kugeza ku muturage w’u Rwanda mwese turabashimiye uwo muco mwiza muzawuhorane.”

Ku rundi ruhande, Guverinoma y’u Rwanda na yo yoherereje Mozambique toni 20 zirimo ibiribwa, imiti n’ibindi bikoresho by’ingoboka.

Imyuzure yamaze ibyumweru yibasiye ibice bitandukanye bya Mozambique yagize ingaruka ku baturage basaga 700 000 baherereye mu Turere two hagati no mu Majyepfo y’icyo gihugu.

BBC yahamije ko iyo myuzure yatewe n’imvura nyinshi cyane yatumye bamwe mu barokotse bimurirwa aho bacumbikiwe by’agateganyo mu gihe inzu n’ibindi bikorwa remezo byabangamiwe. Abaturage bishwe n’iyo myuzure bamaze kurenga 100 nk’uko bitangazwa n’inzego zishinzwe ubutabazi muri icyo gihugu.

Umuryango w’Abanyarwanda muri Mozambique wakusanyije ibiribwa byiyongera ku byatanzwe na Guverinoma ‘u Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mozambique yashimiye u Rwanda ku bw’umutima utabara
  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 3, 2026
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE