Minisitiri w’Ingabo wa Kenya yasuye u Rwanda

Minisitiri w’Ingabo wa Kenya yasuye u Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ingabo wa Kenya Eugene L Wamalwa yatangiye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda. 

Eugene L Wamalwa n’itsinda ryamuherekeje bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Maj Gen Albert Murasira ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) giherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo. 

Mu byo baganiriyeho harimo inyungu RDF ikura mu bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga gitanga ubumenyi mu by’ikoranabuhanga (IDCL) mu mahugurwa y’ikoranabuhanga no kongera ubushobozi mu mashuri ya gisirikare no ku zindi nzego.

Baganiriye kandi ku nzira zo kurushaho gushimangira ubutwererane bw’ibihugu byombi mu bya gisirikare n’imbaraga Ishyirwa mu Karere mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bihari.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48