Nzataha ntandukanye n’uwo bari bazi – Fatakumavuta

Nzataha ntandukanye n’uwo bari bazi – Fatakumavuta
Fatakumavuta urimo kurangiza ibihano avuga ko azagaruka atandukanye n'uwo abantu bari bazi, ahamya ko yagororotse (Ifoto: Olivier Tuyisenge)

Sengabo Jean Bosco wamamaye ku izina rya Fatakumavuta avuga ko arimo kurangiza ibihano yahamijwe n’inkiko bityo akaba yiteguye gutaha atandukanye n’uwo bari bazi.

Ubwo yari ayoboye ibirori byo kwishimira iminsi mikuru mu Igororero rya Nyarugenge kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2025, Fatakumavuta yavuze ko yiteguye kurangiza ibihano kandi ko yahindutse.

Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Ndarangiza ibihano mu kwezi kwa Mata 2026, naragorowe kandi naragororotse. Nzataha ntandukanye n’uwo bari bazi.”

Akomeza agira ati: Mu igaruka ryanjye, abataranyishimiraga bazatungurwa, abafana banjye bazanyurwa kandi bazanyishimira.”

Fatakumavuta yahamijwe icyaha cyo gukangisha gusebanya, icyo gutangaza amakuru y’ibihuha n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge, bituma urukiko rumukatira imyaka Ibiri n’amezi atandatu n’ihazabu ya 1.300.000 Frw.

Fatakumavuta yatawe muri yombi tariki ya 18 Ukwakira 2024, ubu afungiwe mu Igororero rya Nyarugenge. Harabura amezi agera kuri Atanu ngo arangize ibihano yahamijwe n’urukiko.

Abagororwa mu Igororero rya Nyarugenge bishimiye iminsi mikuru isoza umwaka
Fatakumavuta ni we wayoboye ibirori byo kwizihiza iminsi mikuru mu Igororero rya Nyarugenge

Amafoto & Video: Olivier Tuyisenge

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42