USA:  Ku Munsi w’Ubwigenge barashweho bakwira imishwaro

USA:  Ku Munsi w’Ubwigenge barashweho bakwira imishwaro

Urusaku rw’amasasu rwumvikanye ahaberaga imyiyereko yo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), abari mu birori bakwira imishwaro, ndetse binakekwa ko hari umuntu umwe ushobora kuba yahasize ubuzima. 

Ni mu birori byabereye hafi y’Ikiyaga cy’ahitwa Highland Park, ahasanzwe hakorerwa ibirori bitandukanhe, nk’uko byatangajwe na Sheriff wa Chicago. 

Inzego zishinzwe umutekano zahise zisaba abaturage kwirinda ako gace kumvikanyemo urusaku rw’amasasu, kugira ngo abashinzwe ubutabazi babanze bakore imirimo yabo.

Ibitangazamakuru bikorera i Chicago byari bifite abanyamakuru bakurikiranaga uko ibirori byifashe, byatangaje ko hari umwe mu bashinzwe umutekano utavuzwe amazina wemeje ko hari umuntu bahise bamenya ko yishwe n’ayo masasu.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), byatangaje ko ibirori byari bimaze iminota 10 bitangiye, byahise bihagarara kuko abari babyitabiriye bahunze bakimara mumva amasasu, kugira ngo bakize amagara yabo. 

Umunyamakuru wa Televiziyo ya CBS 2 Elyssa Kaufman wari aho ibyo birori byabereye, yavuze ko “buri wese yahungaga, bamwe bakihisha abandi bakiruka bavuza induru.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42