10 August 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

03 July 2022 - 12:52
Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Nigeria yageze ikirenge mu cy’u Rwanda yemera kwakira abimukira bafatiwe ku butaka bw’u Bwongereza (UK) nyuma yo kwambuka imipaka banyuze mu nzira zinyuranyijwe n’amategeko.

Amasezerano yashyizweho umukono ku wa Kane w’iki Cyumweru taliki ya 30 Kamena, ndetse yahise atangira gushyirwa mu bikorwa haherewe ku ndege ya mbere yageze i Lagos itwaye abimukira babarirwa muri 21.

Muri abo harimo 13 bakomoka muri Nigeria n’abandi umunani bakomoka muri Ghana.  Indege ikimara kugera i Lagos yahise ikomereza muri Ghana aho yajyanye abo baturage bayo bandi bakuwe mu Bwongereza.

Minisitiri w’Umutekano w’Igihugu Priti Patel, yagize ati: “Amasezerano mashya akomeye twagiranye na Nigeria azongera amahirwe yo kuyohereza abimukira b’abanyabyaha mu kurushaho kugira imihanda itekanye hamwe n’Igihugu cyacu muri rusange. Bizafasha kandi guhangana n’ubucuruzi bw’abantu hamwe n’ubwimukira bunyuranyije n’amategeko.”

Aho ayo masezerano atandukaniye n’ayasinywe n’u Rwanda muri Mata uyu mwaka, ni uko Nigeria yemeye kujya yakira abanyabyaha b’abanyamahanga bafatiwe ku butaka bw’u Bwongereza, mu gihe u Rwanda rwo ruzajya rwakira abo banyamahanga barimo gusuzumwa ngo bahabwe ubuhungiro mu buryo bwemewe n’amategeko.

Minisiteri  y’Umutekano  w’Imbere mu Gihugu y’u Bwongereza yatangaje ko 11 muri abo boherejwe muri Nigeria ari abanyamahanga bakekwagaho ibyaha bitandukanye bagahungira mu Bwongereza, mu gihe abandi 10 bo binjiye mu Gihugu barenze ku mabwiriza agenga abinjira n’abasohoka.

Leta y’u Bwongereza iteganya ko ukekwaho ibyaha azajya yoherezwa muri Nigeria mu gihe yakatiwe nibura amezi 12 y’igifungo kubera ibyaha birimo ubwambuzi cyangwa ubujura cyangwa imyitwarire mibi irimo no gukoresha ibiyobyabwenge.

Muri rusange, abaherutse koherezwa muri Nigeria uko ari 11 bakekwaho ibyaha bitandukanye, bari barakatiwe bose hamwe imyaka 64, bivuze ko impuzandengo ya buri wese igera ku myaka 6 y’igifungo.

Ikinyamakuru The Guardian, mu minsi ishize na cyo cyatangaje ko mu boherejwe muri Afurika harimo n’abagore bari batunze imiryango barimo n’abafite ibibazo byo mu mutwe.

Ikitarabasha kwemezwa ni ukumenya niba amasezerano yashyizweho umukono na UK ndetse na Nigeria arebana no kugarurirwa abaturage bayo cyangwa niba harimo no kuba icyo gihugu cyakwakira abimukira b’abanyabyaha muri rusange.

Ayo masezerano asinywe nyuma y’aho taliki 14 Kamena indege yagombaga kugeza mu Rwanda icyiciro cya mbere cy’abimukira bagomba kwakirwa by’agateganyo yahagaritswe ku munota wa nyuma nyuma y’aho urukiko rw’i Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu rugaragarije ko hari impamvu zikomeye zituma icyo gikorwa cyari gitegerejwe amezi abiri gisubikwa.

Abagomba gufashirizwa mu Rwanda ni abagiye baturuka mu bihugu bitandukanye bageze mu Bwongereza banyuze inzira y’amazi y’ahitwa Channel kimwe n’abagiye binjira bahishwe mu makamyo.

Leta y’u Bwongereza yavuze ko itaciwe intege no kuba urwo rukiko rwaritambitse, ihita itangira urugendo rwo gushyiraho itegeko rishya rigenga uburenganzira bwa muntu mu gihugu, rizaba rinagabanya ububasha bw’inkiko z’amahanga ku nzego zo mu gihugu.

Guverinoma ya UK itangaza ko hagati ya Mutarama 2019 na Gicurasi 2022, icyo gihugu cyirukanye abanyamahanga basaga 10,000, amasezerano cyasinyanye n’u Rwanda na Nigeria akaba yitezweho gutanga umwihariko mu guhangana n’ibyuho biri mu kwakira abimukira mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Rwamagana:  Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

Rwamagana: Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

August 10, 2022
USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

August 10, 2022
Ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’indabo byinjije amadolari 3,866,583

Ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’indabo byinjije amadolari 3,866,583

August 10, 2022
APR FC  izahura na US Monastir, AS Kigali ihure na  ASA Telecom mu mikino y’Afurika

APR FC  izahura na US Monastir, AS Kigali ihure na  ASA Telecom mu mikino y’Afurika

August 10, 2022
Amarushanwa n’ibikorwa bya Siporo u Rwanda rwakiriye byinjije miliyari 30 Frw

Amarushanwa n’ibikorwa bya Siporo u Rwanda rwakiriye byinjije miliyari 30 Frw

August 10, 2022
Alarm Ministries igiye gukora igitaramo kibohora imitima

Alarm Ministries igiye gukora igitaramo kibohora imitima

August 9, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Rwamagana:  Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

Rwamagana: Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

August 10, 2022
USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

August 10, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.