Perezida Kagame yahaye inshingano abarimo abakora muri Perezidansi

Kuri uyu wa 18 Nzeri 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyizeho abayobozi batandukanye barimo n’abakora mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.
Nk’uko bikubiye mu Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, abayobozi bahawe inshingano hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 116, iya 112, n’iya 111:
Mu bagize Guverinoma, Bwana Yves Iradukunda yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ylkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT).
Abandi bayobozi:
Muri Perezidansi ya Repubulika (OTP)
• Bwana Dieudonne Gatete, Umuyobozi w’Ibiro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
• Madamu Viviane Mukakizima, Umuyobozi Wungirije w’Ibiro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
• Amb. Claude Nikobisanzwe, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Porotokole ya Leta Ibiro bya Minisitiri w’Intebe (OPM)
• Bwana Leonard Minega Rugwabiza, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Guverinoma
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET);
• Amb. Moses Rugema, High Commissioner wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Nigeria
Minisiteri y’Ibikorwara Remezo (MININFRA)
• Bwana Canoth Manishimwe, Umunyamabanga Uhoraho Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) ;
• Bwana Clement Kabiligi, Umunyamabanga Uhoraho Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT)
• Bwana Eraste Rurangwa, Umunyamabanga Uhoraho
Komisiyo y’lgihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR)
• Bwana Thaddee Tuyizere, Visi Perezida
Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA)
• Bwana Jimmy Christian Byukusenge, Umuyobozi Mukuru Urwego rw’lgihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA)
• Col. Claude Nkusi, Umuyobozi Mukuru Wungirije
