Ibiciro ku isoko byazamutseho 7,1% muri Kanama 2025

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 10, 2025
  • Hashize amasaha 8
Image

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), kuri uyu wa 10 Nzeri 2025, cyatangaje ko ibiciro ku isoko byazamutseho 7,1% mu Mijyi muri Kanama 2025, mu gihe mu byaro byazamutseho 5,9% ugereranyije n’uko kwezi k’umwaka ushize.

NISR ivuga ko ibyo biciro byagabanyutse ugereranyije na 7.3% byariho muri Nyakanga uyu mwaka.

Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 5,4% muri Kanama 2025, bikaba byariyongereye 0.9% ugereranyije na Nyakanga.

Ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 13,5%, ibiciro by’ubuvuzi byiyongera 70.5%, iby’ubwikorezi byazamutseho 6,9% mu gihe iby’amaresitora n’amahoteli byazamutse ki kigero cya 18,5%.

Ibiciro by’ibicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu byazamutseho 6,7% mu gihe ibyinjizwa mu gihugu byiyongereye ku 8,3%, na ho ibiciro by’ingufu byazamutseho 2,5%.

Ni mu gihe muri Nyakanga 2025, ibiciro byiyongereyeho 7,3%, ugereranyije na Nyakanga 2024.

NISR yavuze ko iryo zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6,4%, iby’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 12,2%, iby’ubuvuzi byiyongereyeho 70,7%, iby’ubwikorezi byiyongereyeho 7% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi y’amaresitora n’amahoteli  byiyongereyeho 20,1%.

Muri uko kwezi kandi ibiciro byo mu byaro byiyongereyeho 7% ugereranyije na Nyakanga 2024, iryo zamuka rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6,6%, iby’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 10,5%, iby’ubuvuzi byiyongereyeho 57,4% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 14,5%.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 10, 2025
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE