Goma: Umusirikare warashe mugenzi we yasinze yatawe muri yombi

Goma: Umusirikare warashe mugenzi we yasinze yatawe muri yombi

Ku Cyumweru taliki ya 6 Gashyantare 2020, ni bwo umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yarasiye mugenzi we ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bikorera i Goma, avuga ko uwo musirikare warashe mugenzi we yari yanyoye ku gasembuye, akaba yabikoze nyuma yo guterana na we amagambo ari na bwo yamukubitaga isasu agahita ashiramo umwuka.

Uwo musirikare wari ukimara kwica mugenzi we yahise afatwa n’abandi basirikare bari hafi y’aho icyo cyago cyabereye ku kibuga cy’indege, mbere yo kwerekezwa mu butabera bwa gisirikare kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwatangiye iperereza ryimbitse ku byaha uwo misirikare akekwaho nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Voice of Congo.  

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  2. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  3. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  4. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  5. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36